Imana imwakire mu bayo - Umusaza wakoraga ikiyede yahanutse kuri etaje ya 4 agwa hasi atwaye sima ahita apfa

Imana imwakire mu bayo - Umusaza wakoraga ikiyede yahanutse kuri etaje ya 4 agwa hasi atwaye sima ahita apfa

Nov 11,2023

Kuri uyu wa Gatanu mu masaha ya saa Tatu za mu gitondo mu mujyi wa Kigali hamenyekanye inkuru y'incamugongo aho umusaza w'imyaka 53 y'amavuko witwa Uwizeyimana Athanase yahanutse kuri Etaje ya kane maze agwa hasi kuri beto kuri Etaje ya mbere ahita apfa.

Uwizeyimana Athanase wari usanzwe akora imirimo y'ikiyede muri etaje y'uwitwa Rumongi Rongine, akomoka mu karere ka Huye, akaba yaraje mu mujyi wa Kigali aje gushakisha ubuzima aho yabaga mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Kimisagara.

Uwizeyimana Athanase yahanutse anyura mu kirongozi agwa kuri beto ya etaje ya mbere

Abakoranaga na we batanze amakuru, bavuzeko ubwo nyakwigendera yabonaga isima iri kubabana nkeya, yagerageje kubazanira iyo sima bitewe n'umuvuduko yakoreshaga kugirango abashe kubagezaho isima ihagije mu byo bakoraga, ngo bagiye kumva bumva ingorofani ikubye hasi maze ngo yegutse imurusha imbaraga iramubirandura imunaga hasi amanukana na yo maze bumva atatse rimwe barebye babona yituye hasi.

Ubwo bahamagaraga imbangukiragutabara, abaganga bababwiyeko ntacyakorwa ngo abeho bababwirako yapfuye. Aba bakozi basabye uwo bubakiraga ko yareba uko yamuha imfashanyo kuko yapfuye ari mukazi.

Umurambo wahise ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru kugirango ukorerwe isuzumwa.