Umugore yabyaye impanga eshatu, umugabo we amukorera ibyatumye bamuvumira ku gahera

Umugore yabyaye impanga eshatu, umugabo we amukorera ibyatumye bamuvumira ku gahera

Nov 11,2023

Mu Murenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi hakomeje kuvugwa inkuru y'umubyeyi witwa Akimana Séraphine ukeneye ubufasha kugira ngo abashe kurera abana batatu aherutse kubyara ngo batazahura n’ikibazo cy’imirire mibi cyangwa igwingira, ni nyuma y'uko ababyaye akitakanwa n'uwo bababyaranye amubwirako we atabyara impanga.

 

Tariki 13 Ukwakira 2023, nibwo uyu mugore w’imyaka 24 yabyariye mu Bitaro bya Mugonero mu Karere ka Karongi, abyara impanga z’abana batatu.

Aba bana bavutse igihe kitaragera bahita bashyirwa mu byuma bibafasha guhumeka no gukura. Abaganga bavuga ko uko ari batatu ubu bameze neza nubwo bari bavutse bafite ibiro bike.

Uyu mubyeyi wo mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Kubutare umurenge wa Gishyita yatewe inda ya mbere afite imyaka 15, ayiterwa n’umusore wamusindishije akoresheje inzoga yamuvangiye muri Fanta.

Gusa uyu musore yahise atoroka kugira ngo adafungwa kuko yari yateye inda umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure bituma Akimana atangira ubuzima bwo kurera umwana wenyine kuva ku myaka 15.

Nyuma y’imyaka itandatu yatewe inda n’undi wo musore banabana nk’umugore n’umugabo uyu nawe yahise atoroka akimara kumenya ko Akimana atwitwe impanga.

Umwana mukuru wa Akimana afite imyaka 9 umutoya akagari imyaka 3. Umusore wamuteye inda ya 2 ni we babanaga ariko na we akimenya ko atwite impanga yahise atoroka asiga amubwiye ko umuryango wabo badatera inda z’impanga.

Ukwezi kose amaze mu Bitaro bya Mugorero atunzwe n’ibitaro n’ingemu z’abandi barwayi, kuko uwakabaye amugemurira ari mukuru we babana mu nzu bakodesha 4000Frw ku kwezi. Uwo mukuru we nawe w’umucanshuro, niwe umurwaje kwa muganga.

Akimana iyo atekereje uko azabaho ibitaro nibimusezerera ikiniga kiramufata amarira akisuka kuko icyari kimutunze we n’abana be babiri ari uguhingira 1200Frw akaba afite ubwoba ko ntawe uzemera kumuha ikiraka afite abana batatu yonsa. Ati “Nta hantu mfite ho kuba, nta bushobozi mfite bwo gutunga aba bana, mbonye inka ikamwa byamfasha kujya mbona amata yo kunganira amashereka. Ikintu Leta yamfasha ni uko yampa inzu nkabona aho nicara ntavuga ngo baransohora nabuze ubukode ntari bubone uko nca incuro n’aba bana”.

Mukama Janvier, Umuyobozi w’ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro bya Mugonero yavuze ibi bitaro byafashije uyu mubyeyi kwishyura mutuelle de santé ndetse ko bimaze kumwishyurira arenga 50 000Frw y’ikiguzi cyo kwivuza. Ati "Icyihutirwa gikomeye cyane ni ugufasha abana kugira ngo batazahura n’ikibazo cy’imirire mibi. Konsa abana batatu amashereka yonyine ntabwo yaba ahagije kandi niyo yaba ahagije bimusaba uburyo budasanzwe bw’imirire. Muri kino gihe ari kwitabwaho n’abarwayi n’ibitaro."

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Karongi, Niragire Théophile yavuze ko uyu mubyeyi nava mu bitaro ubuyobozi buzakomereza aho kwa muganga bazaba bagereje. Ati "Niyonkwe mbere na mbere yagize umugisha abyara abana batatu ntabwo ari buri wese ubyara abana batatu, iyo rero habonetse umuntu ufite umugisha umeze gutyo natwe tuba tugomba kumuba hafi. Mu kinyarwanda habaho guhemba natwe tuzamuba hafi nk’ubuyobozi tuba dufite inkunga yagenewe abatushoboye ntabwo rero yagira ibibazo duhari."