Ntibavuga rumwe ku munyeshuri uvugako yirukanwe kubera gucuruza akabari ngo abone imibereho na bene nyina
Mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Mbuye, abantu ntibavuga rumwe ku umusore witwa Ishimwe Olivier w'imyaka 24 y'amavuko wari usanzwe yiga mu mashuri yisumbuye akaba avugako nyuma yaje kwirukanwa mu ishuri n'umuyobozi w'ikigo yigagaho amuziza ko acuruza akabari.
Ishimwe Olivier yari asanzwe yiga mu Urwunge rw'amashuri rwa St Dominique Savio Kizibere, aho ngo yashatse uburyo bwo kuba yakishakishiriza imibereho binyuze mu bucuruzi ngo bimufashe kwiga ndetse no kurere barumuna be dore ko ari impfubyi, maze ngo umuyobozi w'iri shuri amwirukana amubwira ko atagomba gucuruza akabari ari umunyeshuri.
Uyu munyeshuri we avuga ko yarenganyijwe ngo kuko nubwo acuruza akabari nta na rimwe byatumye asiba amasomo cyangwa se ngo agire izindi gahunda z'amasomo zibangamirwa n'akabari acuruza, cyane ko ari ko kamufasha mu mibereho ye n'umuryango we areberera.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Mbuye, Muhire Frolobert, yavuzeko nk'ubuyobozi bagiye gukora ubugenzuzi bwabo bakareba icyo bafasha uyu munyeshuri akaba yabasha gusubira ku ishuri.
Src: RadioTv1