FARDC yazanye Drone 3 zikomeye z'intambara hafi n'umupaka w'u Rwanda. Ese bihatse iki?
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyagejeje drone eshatu z’intambara hafi y’umupaka w’u Rwanda mu gihe imirwano ishyushye hagati yacyo n’abarwanyi ba M23 mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma.
Inkuru yatangajwe na Jeune Afrique ivuga ko izi drone zavanywe i Kinshasa zishyirwa ahitwa Kavumu ndetse ngo ubuyobozi bukuru bwa FARDC bwari buzitegereje igihe kirekire.
Ni drone z’intambara zo mu bwoko bwa CH-4B zavuye muri sosiyete y’Abashinwa, ‘China Aerospace Science and Technology Corporation (CASC)’, zifite ikoranabuhanga ryo gukora ubutasi no kugaba ibitero ku ntera iri hagati y’ibirometero 3500 na 5000.
Iyi nkuru ivuga ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, FARDC yakiriye drone icyenda zivuye muri iyi sosiyete CASC. Komande ya mbere yakozwe ku buyobozi bw’ingabo bwa lieutenant général Franck Ntumba. Uhereye icyo gihe imicungire y’ibikoresho bya gisirikare yashyizwe mu maboko ya Minisitiri w’Intebe Wungirije ushinzwe igisirikare, Jean-Pierre Bemba.
Kuva izo drone eshatu zagezwa mu gihugu zashyizwe ku kibuga cy’indege cya Ndolo aho abapilote b’Abanye-Congo babanje guhererwa amahugurwa yo kuzikoresha.
Ubutegetsi ngo bwazikoresheje mu kugenzura ibikorwa bidasanzwe mu karere ka Mai Ndombe aho bwakekaga ko imvururu zishobora kwenyegezwa n’uwahoze ari Perezida, Joseph Kabila.
Ibibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeza gufata indi ntera mu gihe iki gihugu cyiteguye amatora yashyizwe ku wa 20 Ukuboza 2023.Ni amatora Tshisekedi azaba ashakamo manda ya kabiri. Mu mpera z’ukwezi gushize yavuze ko nta kizabuza amatora kuba kuko ibibera mu bice bitandukanye by’igihugu ari nk’agatonyanga mu nyanja.
Imitwe yitwaje intwaro yabaye myinshi aho habarurwa isaga 250 ivuye kuri 130 Tshisekedi yahasanze nubwo M23 ari umwe mu mitwe yashegeshe cyane igisirikare cya Leta.
Guhera mu Ukwakira 2023, imirwano yongeye kubura hagati y’igisirikare cya Leta na M23. Hari impungenge ko iyo mirwano ishobora gukomeza igasatira umujyi wa Goma, ibikorwa byose by’amatora muri Kivu y’Amajyaruguru bikaburizwamo.