Byakaze ! Inzara Iraca Ibintu muri kaminuza y'Uburundi, n'abarimu bakomeje kubacika kubera impamvu ikomeye

Byakaze ! Inzara Iraca Ibintu muri kaminuza y'Uburundi, n'abarimu bakomeje kubacika kubera impamvu ikomeye

  • Abarimu ba kaminuza y'Uburundi bakomeje kugenda kubera umushahara muto

  • Abanyeshuri ba Kaminuza y'Uburundi baratabaza kubera inzara ibamereye nabi

Nov 12,2023

Ibintu ntibyifashe neza na gato muri Kaminuza y'Uburundi mu gihe inzara ikomeje kwibasira Abanyeshuri b'iyi kaminuza ndetse n'abarimu bakayivamo umusubirizo.

Muri kaminuza y’Uburundi amasomo ntaramara igihe kinini atangiye kuko umwaka mushya umaze icyumweru kimwe gusa utangiye.

Ariko ni umwaka udasanzwe uzatuma ibibazo biri kuri iyo kaminuza byigaragaza kurusha uko byahoze.

Uyu mwaka kaminuza y'Uburundi yakiriye icyarimwe abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye mu myaka ibiri ishize, uwa 2021-2022 n'uwa 2022-2023.

Hitezwe abanyeshuri bagera ku 8.000, barenga icya kabiri cy'abari bahasanzwe 15.000.

 Abanyeshuri ba Kaminuza y’Uburundi barya he?

Aho batazira ku Kabasazi muri quartier ya Mutanga Nord ni hamwe mu bice Abanyeshuri bo mu kigo cya Mutanga - icya mbere kinini muri kaminuza y'Uburundi mu bwinshi bw'abahiga n'abaharara - bajya gushaka ibyo kurya.

Kamwe muri utwo tuzu tumeze nk'utugonyi, aho abantu bicara hangana na metero eshatu kuri ebyiri. Hariyo utumeza tubiri gusa.

Iyo abakiriya babaye benshi, bamwe barindirira hanze kugira aba mbere basoze kurya babise abandi.

Bivanye n'aho uvuye mu kigo cya Mutanga, aho ku Kabasazi hashobora kuba urugendo rw'ikirometero cyangwa kirenga.

Eric Bahati, umwe mu banyeshuri bakunda kuza kuhafungurira, aganira na BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko ibintu bitoroshye namba.

Ati: "Ibintu byo gusenya restora (uburiro) zari zegereye campus [ikigo] ya Mutanga byateye ibibazo byinshi cyane.

Nk'ubu dushobora kuza kurya saa Moya n’igice z'ijoro tugasanga ibiryo byashize kubera ubuke bw’uburiro. Mbere habaga uburiro none ntabwo”

Uburiro Eric avuga ni ubwabaga hafi y'uruzitiro rw'ikigo cya Mutanga mu Nyakabiga. Utuzu tw'ubwo buriro twarasenywe mu 2021 igihe Leta yafataga icyemezo cyo gusenya inyubako zose zitari zujuje ibisabwa.

Ku Kabasazi

Aho aba banyeshuri barira hagaragara utuzu dushaje cyane ku buryo wakibaza no ku isuku y'ibihagurishirizwa.

Uretse ibyo, abanyeshuri ba kaminuza y'Uburundi bavuga ko imfashanyo-ngurane (prêt-bourse) bahabwa idashabora kubatunga ukwezi kwose.

Aline Niyuhire nawe wiga kuri iyi Kaminuza yabihamije avuga ko ‘'Biratugora rwose ku mafaranga duhabwa. Ni ibihumbi 60 (60.000). Urya nk'igihumbi sasita, mw'ijoro naho hakagera ukabura ayo kurya''.

Avuga ko amafaranga makeya umuntu ashobora gukoresha ku byo kurya gusa ari 2.000 ku munsi , ahurirana n'ibyo bihumbi 60 bahabwa mu gihe baba bayizeyemwo n'ibindi byose bakenera mu buzima bwa buri munsi.

Révérien Bizindavyi uhagarariye abanyeshuri bo kuri kaminuza y'Uburundi asaba ko Leta yasubiramwo itunganywa ry'iyo nguzanyo ikongezwa kuko ubuzima burushaho guhenda uko bukeye n’uko bwije.

Kaminuza y'Uburundi kandi ifite ikibazo gikomeye cy’ubucye bw'abigisha. Abanyeshuri bavuga ko n'icyo kiri mu bibazo bihungabanya ubuzima bwabo kuri kaminuza.

Kiri mu byatumye bakira abanyeshuri bo mu myaka ibiri. Byari bigeze aho haba gucyererwa igihe kingana n'umwaka wose w'amasomo. Nibyo iyo kaminuza yashatse gukosora uyu mwaka mu kwakira ibyiciro bibiri byabarangije amashuri yisumbuye biziye rimwe.

Abanyeshuri bavuga ko bashobora kumara amezi menshi batari kwiga kuko haba habuze umwigisha utanga isomo runaka.

Umwigisha Désiré Nisubire uyoboye sendika (syndicat) y'abigisha muri kaminuza y'Uburundi avuga ko ikibazo cy’umushahara mucye kiri mu bituma nyamukuru abigisha bakomeza kujya gushakira ahandi.

Ati "Tekereza nawe nk'umwigisha w'umudogiteri [afite doctorat] yatashye mu 2014 ahembwa amafaranga 1.100.000 (Miliyoni n'ibihumbi ijana), n'ubu niyo agihembwa.

''Raba uburyo amafaranga y'Uburundi yagiye ata agaciro, ayo yaba akimarira iki umukozi?''

Umuyobozi wa kaminuza y'Uburundi Audace Manirabona yemeza ko abigisha bakomeza kugenda ari benshi.

Ati: "Abigisha baragenda uko umwaka uje. N'ubu baragiye''.

Audace Manirabona

Manirabona Audace uyobora kaminuza y'Uburundi

Uyu muyobozi avuga ko ntacyo yabikoraho cyangwa ngo ababuze kujya gushakira ahandi babahemba umushahara munini.

Gusa ahamagarira abantu gukora umwuga bawukunze n’ubwo batabona umushahara ubashimishije.

Ibura ry’abakozi mu Burundi kandi riterwa n’umubare munini wabaturuka muri iki gihugu bagiye kwiga hanze nyuma ntibagaruke bakigumirayo.