Wari uzi ko gukunda kwifotora ibyo benshi bazi nka Selfie ari indwara? Byinshi kuri yo
Ubushakashatsi bwakozwe n'abahanga mu myitwarire n'imitekerereze y'abantu, bagaragaje ko gukunda kwifotoza amafoto ya 'Selfie' bikunzwe gukorwa na benshi ari uburwayi bufitwe na benshi gusa batabizi kuko babifata nk'ibisanzwe cyangwa ibigezweho.
Nkuko benshi babizi kwifotora amafoto hakoreshejwe telephone zigezweho zimwe bita Smart phones mu ndimi z’amahanga, ni ibintu bigezweho cyane muri iyi minsi ya none aho usanga umuntu bitewe n’aho ageze cyangwa se n’uko asa muri ako kanya ahitamo kwirebeshaho telephone ubundi akifotora yireba ari byo bita 'Selfie'
Abashakashatsi bageze aho biga kuri iki kintu aho babonaga abantu bakabije kwifotora bene ayo mafoto maze babyigaho, nyuma rero byaje kugaragara neza ko kwifotora bene aya mafoto ku bwinshi ari indwara ikomeye yo mu mutwe.
Aba bashakashatsi bo muri kaminuza ya Nottingham mu Bwongereza bakoze ubushakashatsi ku bubi bw’iyi ndwara yo kwifotora bya hato na hato ari yo yitwa 'Selfitis' mu ndimi z’amahanga maze basanga umuntu uyirwaye ashobora kwifotora nibura ifoto eshatu ku munsi kandi akazohereza ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo n’abandi bazibone.
Bavuga kandi ko iyi ndwara iba chronique cyangwa se twibanire mu gihe noneho uyu muntu aba ageze ku rwego rwo kwifotora amafoto atandatu ku munsi kandi nabwo akayohereza kuri za mbuga nkoranyambaga.
Ikinyamakuru gitanga inama ku buzima,Sante Plus Mag, gitangaza ko umubare munini w'abarwaye iyi ndwara ya 'Selfitis' ari igitsinagore aho nibuze 63% bayirwaye biganjemo cyane abakiri bato bari hagati y'imyaka 17 kugeza kuri 35.
Ikindi ngo n'uko abarwaye iyi ndwara baba basanzwe bafite uburwayi bwo mu mutwe, abandi bafite uburwayi bwo gukunda kurebwa no kwitabwaho cyane bizwi nka 'Attention Seeking' mu ndimi z'amahanga.
Dr. Mark Griffiths, umwe mu bakoze ubu bushakashatsi avuga ko abafite indwara ya 'Selfitis' ari yo yo kwifotora bya hato na hato baba batifitiye icyizere gihagije aho bagerageza kwifotora bakohereza ngo barebe ko hari uwabitaho akabareba.
Dr. Mark akomeza avuga ko uyu ari umwanya mwiza wo kureba uko uhagaze, impamvu wifotora amafoto menshi ndetse n’impamvu uhita uyohereza ku mbuga nkoranyambaga. Gusa nanone nubona ko ufite iyi ndwara ntiwibwire ko uzahita ubireka ako kanya ahubwo bizasaba iminsi itari mike, gusa nanone guhugira mu mirimo myinshi bishobora kuyikuvura gahoro gahoro.
Ikindi Dr.Mark atangaza gishobora kukuvura iyi ndwara ni ukugerageza kwiyakira uko uri ukumva ko kugira ngo abantu bakwiteho atari uko ugomba kubibutsa ko uhari ukoresheje amafoto wifotoye, icyo gihe bigenda bigabanuka.