EALA: Rwabuze gica ubwo umudepite w'u Rwanda yahanganaga n'uwa Congo mu nteko rwagati
Ubwo bahuriraga mu Nteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), umudepite uhagarariye u Rwanda Hon. Fatuma Ndangiza, yasabye mugenzi we wa DRC kudakomeza gushinja ibinyoma u Rwanda.
Ubwo bari mu bikorwa by’iyi Nteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba,yaberaga i Arusha muri Tanzania,umudepite w’Umunyekongo witwa Evariste Kalala, yahenze ibi biganiro bigiye gusozwa,azamura ibinyoma ko u Rwanda rufite uruhare mu bibazo biri muri Congo.
Yagize ati “Hari benshi muri DRC bari kwicwa kandi n’umutungo kamere w’Igihugu cyacu uri kwibwa n’Igihugu tuzi ko turi kumwe mu Muryango.”
Hon. Fatuma Ndangiza uhagarariye u Rwanda muri iyi Nteko ya EALA, yahise asubiza uyu mugenzi we wo muri Congo, ko ibyo yari amaze kuvuga biyobya kandi ko nta shingiro bifite. Yagize ati “Ntibyari bikwiye ko mugenzi wacu azamura ibintu bivugwa bidafite icyo bishingiyeho, asebya Igihugu gifite ubusugire n’ubudahangarwa.”
Ibi birego si bishya, kuko uretse uyu mudepite uhagarariye DRC muri EALA, n’abategetsi banyuranye mu Gihugu cye, bakunze kubizamura.
U Rwanda ntirwahwemye kubitera utwatsi,rushimangira ko ibibazo bya RDC ari ibyayo ubwayo,ubutegetsi bukwiye kubikemura mu nzira y’ibiganiro bya politiki aho gukoresha intambara.