Juliana Kanyomozi yavuze ku byo kuba yaba yarabyaranye n'umuhungu wa perezida Museveni

Juliana Kanyomozi yavuze ku byo kuba yaba yarabyaranye n'umuhungu wa perezida Museveni

Nov 13,2023

Umuhanzikazi Juliana Kanyomozi uri mu bakomeye mu gihugu cya Uganda, yagaragaje ko yishimiye kubyara umwana we wa kabiri yise Taj; ariko yongera kwikoma abakeka ko yamubyaranye na Gen Muhoozi Kainerugaba.

Juliana yabyaye umwana wa kabiri mu 2020 nyuma yaho mu myaka itandatu yari yabanje yari yapfushije imfura ye yari yise Keron Kabugo.

N’ubwo yari yishimiye ko Imana imushumbushije yahise atangira kwibasirwa n’abantu bavugaga ko uyu mwana we wa kabiri yamubyaranye na Gen Muhoozi Kainerugaba, usanzwe ari umuhungu w’imfura wa Perezida Museveni.

Mu kiganiro Juliana yagiranye na Tusker Malt ConverSessions kuri iki Cyumweru tariki 12 Ugushyingo, yavuze ko yatunguwe n’iyi nkuru ku buryo gusobanura uko yiyumvaga bigoye. Ati “Ntabwo nshobora gusobanura uko niyumvaga[...] ntabwo nari narigeze mpura na we na rimwe imbona nkubone mu buzima bwanjye bwose. Nahuye na we mu minsi ishize muri Soroti [aka ni kamwe mu duce two muri Uganda].’’

Yakomeje avuga ko adashaka gushyira hanze umugabo we kuko adashaka ko ubuzima bwe bujya ku karubanda. Ati “Ndi mu mwanya mwiza cyane nishimiye ubu kandi ntabwo nshaka kubigaragaza ku karubanda ariko abafana ntibashaka kubyumva.’’

Yakomeje avuga ko abantu ku mbuga nkoranyambaga bahimba inkuru ariko batazi ko byagira ingaruka ku buzima bwite bw’umuntu. Ati “Abantu bagendana n’ibyazana ‘likes’, ‘Shares’ ndetse no kuba bahangwa amaso. Bakora ibintu bashaka kuvugwa cyane ariko batazi ko ibyo bintu bigira ingaruka mu buzima bwite bw’abo bavuga. Mfite umuryango, umuhungu wanjye afite se mwiza cyane ndetse asoma ibyo bintu byandikwa.’’

Juliana Kanyomozi ntakozwa ibyo guhangana 'Battle' - Inyarwanda.com

Ubwo ibi bihuha by’uko Juliana yabyaranye na Gen. Muhoozi byajyaga hanze, umwaka ushize muri Mata, uyu muhanzikazi yahise asohora itangazo abyamaganira kure avuga ko amaranye na se w’umwana we imyaka irindwi kandi akaba adashaka ko ajya ku karubanda.