Amarira, imiborogo, ibitaro byafunze imiryango - Muri Gaza ubuzima busa nk'ubwahagaze kubera ibikomeje kuhakorerwa biteye agahinda

Amarira, imiborogo, ibitaro byafunze imiryango - Muri Gaza ubuzima busa nk'ubwahagaze kubera ibikomeje kuhakorerwa biteye agahinda

Nov 13,2023

Mu gihe Israel ikomeje kugaba ibitero ku butaka bwa Gaza, kuva kuri iki Cyumweru, nta vuriro na rimwe ryemerewe gukora muri iyi Ntara, ndetse bamwe mu bari mu Bitaro, bakomeje kuhatakariza ubuzima.

Ni mu gihe kandi ibihumbi by’abaturage baheze mu bitaro ba Al-Shifa byo muri iyi Ntara ari nabyo binini, aho ibikorwa byo kwimura abarwayi byahagaritswe n’imirwano ikomeje hagati y’ingabo za Israel, n’abarwanyi b’umutwe wa Hamas.

We Need a Ceasefire in Gaza Now - Opinion - Haaretz.com

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, bivuga ko muri ibi Bitaro, hamaze gupfa abana batandatu n’abarwayi 9, bazize ingaruka zatewe no kubura ibikoresha byo kwa muganga byifashishwa mu buvuzi bw’ibanze n’ibyo kurya.

Ibi byatumye haterana inama y’igitaraganya yabereye i Bruxelles mu Bubiligi, yasabiwemo agahenge muri Gaza, kugira ngo abaturage b’abasivili babashe guhabwa ubutabazi bw’imiti n’ibyo kurya.

Muri iyi nama yahurije hamwe ibihugu 27 bihuriye mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, hafatiwemo imyanzuro ivuga ko amavuriro yo muri Gaza agomba guhabwa uburinzi bwihariye, kuko abarwanyi ba Hamas barimo bayakoresha nk’ubwihisho n’ubwugamo bwo kwitwikira abarwayi ngo Israel bahanganye itinye kubarasaho.

Over 123,500 people displaced in Gaza