Abagore: Dore ibintu umugore wese ushaka kubana neza n'umugabo we akwiriye kumenya
Gusobanukirwa umugabo ni urufunguzo rwo kugira umubano mwiza nawe kandi buri mugore wese yifuza kuba mu rukundo rugera ku ntego.
Ni ibintu bizwi ko abagabo batekereza bitandukanye n’ibyo abagore bibwira bityo rero kumenya bimwe mu byo umugabo akunda gutekereza ni ibanga ryo kugira urukundo runejeje hamwe nawe.
Twifashishije urubuga Elcrema twaguteguriye ibintu 15 by’ingenzi buri mugore wese akwiye kumenya akanitaho kugira ngo abashe guhuza n’umugabo cyangwa umusore mukundana.
1. Inshuti ze zigize igice cy’ingenzi mu buzima bwe
Abagore benshi bajya bakora ikosa ryo gutandukanya umugabo n’inshuti ze ugasanga baramusaba guhitamo hagati y’umugore n’izo nshuti.
Ibi ni ikosa rikomeye kuko aba yaramenyanye n’izo nshuti igihe kinini mu buzima bwe, iyo ugerageje kuzimucaho abifata nko kumwambura icyubahiro n’ubutware bwe kubera ayo mategeko uba umushyizeho.
Ibi bigereranywa no kuba wakupa umuriro ukitega ko televiziyo yawe iguma kwaka no ku kwereka ibyo warebaga.
2. Azahora akunda nyina
Abagore benshi iyo bamaze kubana n’abagabo atangira gufuhira nyirabukwe agasaba umugabo guhitamo hagati ye na nyina nyamara biragoye kubona umugabo udakunda nyina.
Ugomba kumenya ko wowe na nyina ari mwe bagore b’ingenzi mu buzima bwe. Ni ubupfapfa kumubuza gukunda nyina, nubigerageza uzaba uri kwisenyera kuko ntibizakunda.
3. Ntazaguma kukwihanganira umutesha igihe
Abagore cyangwa abakobwa bakunda kwitinza mu nzu cyane cyane iyo bari kwitegura wenda hari aho bari bujyane n’abakunzi babo.
Yego umugabo wawe arabyumva ko ukeneye gusa neza kuko nawe nibyo aba ashaka, gusa kuguma kugutegereza igihe kinini ageza aho akabirambirwa, abagabo ntibakunda kuguma kwihanganira uku gutinda guhoraho.
4. Niba wamubabariye gerageza kutongera kubigarura
Akenshi abagore bakunda kugarura ibintu bya kera biba byarabaye hagati ye n’umukunzi we. Abagabo rero ibi barabyanga niba waramubabariye si ngombwa ko wongera kuvuga ku makosa ye y’ahahise.
5. Wigira imibonano mpuzabitsina urwitwazo cyangwa intwaro
Hari abagore bafata imibonano mpuzabitsina nk’intwaro akumva ko kuba afite igitsina cye ari impamvu yo kwigira umutware.
Ni cyo gihe ngo umenye ko uwo mukino ari mubi ndetse uganisha urukundo rwanyu ahabi. Kumva ko umugabo yagukorera icyo ushaka ushyize imbere igitsina nk’igikangisho si byiza na gato.
6. Gutangiza imibonano buri gihe
Akenshi usanga iyo mugiye gutera akabariro umugabo ari we utangiza igikorwa buri gihe kandi ibi biramurambira. Ni byiza ko nawe watangiza iki gikorwa cya mwembi kuko bituma umugabo wawe yumva ko nawe akenewe.
7. Ntugatekereze ko buri gihe azibwira ibyo utekereza
Hari abagore bagira ikibazo bakajya hariya bakibyimbya bakumva ko umugabo ari bumenye ibyo bari gutekereza ntacyo bavuze. Umugabo wawe ntasoma ibitekerezo by’abantu nta n’ubwo yerekwa, ni byiza kumubwira ikibazo kare kigakemuka kare.
8.Ashaka ko ugaragara neza igihe mwasohokanye
Twigeze gukomoza ko umugabo wawe aba ashaka ko ukorera ku gihe ariko ntibivuze ko ataba ashaka ko usa neza. Gusa neza si ukumara amasaha wiyitaho ahubwo wabikora ukanakoresha igihe neza. Iyo usa neza ugaragara nk’umwamikazi aba yumva afite ishema mu bandi.
9. Ntakunda guhangana
Niba umugabo cyangwa umusore ari mu buzima bwawe muhe amahirwe yo kwiyumvamo ko ari we wenyine. Umugabo ntakunda kumva afite ishyari ryo kuba hari abandi bagabo bakwirukaho, aba ashaka kukwiharira mu buzima.
10. Jya ukunda kumushima
Umugabo aba akeneye kumva ibintu byiza umubwira, wenda uti arasa neza, yambaye neza, yitwara neza mu gitanda n’ibindi. Amagambo meza nk’aya atuma yiyumvamo ko akunzwe akabyishimira. Si byiza kubaho nta na rimwe umubwira ko yakoze neza.
11. Jya umushyigikira
Umugabo akeneye kumva ko afite urutare rw’umugore rumuhora inyuma buri gihe, umugore umwizera akanashyigikira inzozi ze n’intego ze z’ahazaza.
12. Ntugahindure buri kintu intonganya cyangwa imanza
Umugabo ntakunda umugore uhora arakazwa n’ubusa, uhora ahindura ikibaye cyose intonganya cyangwa imanza. Ntabwo ukwiye kuremereza buri kantu kose.
13. Kuba akeneye kuba wenyine ntibivuze ko yakurambiwe
Rimwe na rimwe umugabo ajya akenera kumva ashaka kuba ari wenyine nk’uko n’umugore yabikenera. Ibi ntibivuze ko yakurambiwe cyangwa arambiwe gukundana nawe ahubwo bivuze ko akeneye gutekereza no gusukura ubwonko bwe.
14. Ntukamwibutse ahahise he
Mu gihe umugabo afite ibyo ahugiyemo, ntukamuzanire ibyahise kuko kuri we iby’ubu ni iby’ubu n’ibyahise biba byaragiye. N’urukundo rwawe rwahise uba ugomba kwibagirwa ibyarwo mu gihe uri mu bishya.
15. Akeneye ko umukenera
Umugabo ntakeneye kuba umugabo wawe gusa ahubwo anakeneye ko umukenera. Kuba umugabo udafite icyo yica cyangwa akiza si byo yifuza. Akeneye kwiyumva nk’ufite umumaro mu buzima bwa we.