Umugabo yishwe n'isake mu buryo butunguranye

Umugabo yishwe n'isake mu buryo butunguranye

Nov 14,2023

Umugabo w'imyaka 67 y'amavuko witwa Kraus, ukomoka mu gihugu cy'u Buholandi akomeje kuvugisha abantu batari bacye nyuma yo gutangazwa ko yishwe n'inkoko.

Uyu mugabo yitabye Imana ubwo yagiraga gutya inkoko y'isake ikaza yiruka ikamutera urwara (Igikohwa) ku kuguru hanyuma bikamutera kuvirirana amaraso menshi cyane.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Face Of Malawi, avuga ko iyo nkoko ikimara kumutera urwara akava amaraso menshi, byamuteye gufatwa n'umutima, bikaba biri mu  bintu byatumye ahita yitura hasi atangira gusamba ashiramo umwuka.

Aba Polisi ndetse n'umukobwa we, Viriginia Guinan, bakimara kuhakandagiza ibirenge, basanze uyu mugabo aryamye mu maraso menshi cyane yatewe n'igikomere yari afite inyuma ku kaguru cyatewe n'inkoko.

Uwamukodeshagaho inzu (Landlord), yavuze ko uyu mugabo yashizemo umwuka ari kuvuga ijambo 'Isake'.