Dore couple z'ibyamamare mu Rwanda zavuzwe bigatinda n'ubu zikaba zikivugwa - AMAFOTO
Uyu mwaka wa 2023 uri kugana ku musozo waranzwe n’udushya twinshi mu myidagaduro mu Rwanda. Muri uyu mwaka, hari ama ‘Couples’ y’ibyamamare yakanyujijeho, aravugwa biratinda bitewe n’ibikorwa runaka byihariye byagiye bibaranga ndetse na n'ubu aracyavugwa.
Buri mwaka, ni nk’ihame ko haba hari ama couple runaka y’ibyamamare aba yarakanyujije abifashijwemo n’udushya twihariye tuba twarayaranze, bikarangira uko kuvugwa cyane bizamuye urwego rwabo rw’ubwamamare, ari nako birushaho gususurutsa uruganda rw’imyidagaduro.
N’uyu mwaka ni uko byagenze, kuko hari ‘couples’ z’ibyamamare zahize izindi mu kuvugwa cyane. Uyu munsi, Inyarwanda yaguhitiyemo 10 muri zo zihariye uruganda rw’imyidgaduro, haba mu bitangazamakuru ndetse n’ibinyamakuru byibanda cyane ku bigezweho mu myidagaduro.
1. Miss Iradukunda Elsa na Ishimwe Dieudonné
Couple ya Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid ndetse na Miss Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2017, ni imwe mu ma couple y’ibyamamare yavuzwe cyane muri uyu mwaka 2023. Ahanini, iyi couple yagarutsweho cyane bitewe n’inkuru y’urukundo rwabo yihariye.
Nyuma y’uko Prince Kid afunzwe akurikiranweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina byakekwaga ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda yari amaze igihe ategura, Miss Elsa yazamuye amarangamutima ya benshi ubwo yemeraga gufungwa azira kubangamira iperereza, ubwo yageragezaga kurwanira ishyaka umukunzi we.
Muri uyu mwaka bagarutsweho cyane, igihe Prince Kid yafungurwaga ubundi bagahita binjira muri gahunda z’ubukwe, ikintu cyanyuze imitima ya benshi. Ibirori byo gusaba no gukwa byabereye mu busitani bwa Jalia Hall & Garden i Kabuga, ku ya 31 Kanama 2023. Uyu muhango, wakurikiye uwo guhana isezerano ryo kubana akaramata imbere y’amategeko ku wa 2 Werurwe 2023 mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo. Ni mu gihe tariki ya 1 Nzeri 2023, aba bombi basezeranye imbere y’Imana muri Shiloh Prayer Mountain Church bagasezeranywa na Rev. Pst Alain Numa, maze abitabiriye ibyo birori bakakirirwa mu Intare Conference i Rusororo mu Mujyi wa Kigali.
Nubwo kugeza magingo aya intambara z’iyi couple zitaragera ku musozo, ariko yanditse amateka akomeye, ikora ubukwe bwiza bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye ndetse burangwa n’umunezero wo ku rwego rwo hejuru, ibyatumye abanyarwanda benshi barushaho kubashyigikira cyane.
2. The Ben na Uwicyeza Pamella
Mugisha Benjamin [The Ben] na Miss Uwicyeza Pamella, ni couple ikunzwe cyane mu Rwanda no mu Burundi, yagarutsweho cyane muri uyu mwaka wa 2023 uri kugana ku musozo. Muri uyu mwaka, The Ben na Pamella bakoze uko bashoboye bereka abanyarwanda ko bakundana urw’ukuri haba mu mitoma bateranye ku mbuga nkoranyambaga, kugaragara mu ruhame agatoki katava ku kandi n’ibindi byinshi.
Nubwo asanzwe amushyigikira mu kazi ke k’ubuhanzi, muri uyu mwaka Pamela aherekeza The Ben mu gitaramo yakoreye i Burundi, nibwo yakoze ku mitima ya benshi, bikarangira avuyeyo yigaruriye imitima y’abarundi.
Kimwe mu bindi bintu byarumye bavugwa cyane mu myidagaduro, ni imodoka ihenze cyane ya Ranger Rover The Ben yahaye umukunzi we mbere y’uko berekeza i Burundi.
Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella. Mu Ukwakira 2021, The Ben yambitse impeta Pamella amusaba kuzamubera umugore undi na we yemera atajuyaje. Ku ya 31 Kanama 2022, nibwo aba bombi basezeranye kubana akaramata mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ikiri kugarukwaho ubu, ni ubukwe bwabo bubura iminsi mike ngo bube. Icyatumye bugarukwaho cyane, ni urubuga rwashyizweho rw’abashaka gutwerera ibi byamamare, ndetse n’igisabwa kugira ngo uwifuza kubutaha azabutahe nta nkomyi.
Ubukwe bwa The Ben na Miss Pamella buzabera muri Kigali Convention Center ku itariki 23 Ukuboza 2023, nyuma y’ibirori byo gusaba no gukwa bizaba ku ya 15 Ukuboza 2023, mu Busitani bwo hafi ya Intare Arena.
3. Miss Muyango na Kimenyi Yves
Uwase Muyango witabiriye Miss Rwanda 2019, ndetse akegukana n’ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto, n’umukunzi we Kimenyi Yves usanzwe ari umunyezamu w’ikipe ya AS Kigali, bari mu bakomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga mu mpera z’uyu mwaka.
Kuri ubu, aba bombi bamaze gushyira hanze integuza y’ubukwe bwabo igaragaza ko bazakora ubukwe ku wa 6 Mutarama 2024 n’ubwo nta bindi bisobanuro byinshi bongeyeho. Kimenyi na Muyango, basanzwe babana ndetse bafitanye umwana w’umuhungu bise Kimenyi Miguel Yanis.
Bagiye kurushinga, mu gihe ku wa 28 Gashyantare 2021, Kimenyi yari yambitse impeta y’urukundo Muyango amusaba ko yazamubera umugore. Mu itangazamakuru, aba bombi bakunze kubanzwa niba bazigera bakora ubukwe cyanwa niba barahisemo kubireka ariko bakabica ku ruhande.
Hasohotse integuza y’ubukwe bwabo nyuma y’igihe gito Kimenyi agize imvune ikomeye yakuye mu mukino As Kigali yahuriyemo na Musanze FC, ariko aherutse gutangaza ko ubu yumva ameze neza.
Urukundo rw’aba bombi rwatangiye gukura mu 2019 ari nabwo byamenyekanye ko bakundana.