Umunya-Nigeria waciye agahigo ko kugira umusatsi muremure ku isi yavuze imbogamizi yahuye nazo

Umunya-Nigeria waciye agahigo ko kugira umusatsi muremure ku isi yavuze imbogamizi yahuye nazo

  • Yamaze iminsi 11 akora umusatsi waciye agahigo

Nov 15,2023

Umugore w'Umunya-Nigeria waciye agahigo ku isi ko kugira umusatsi muremure yahishuye imbogamizi yahuye nazo kugira ngo agere kuri ako gahigo gakomeye.

Umugore w'Umunya-Nigeria yaciye umuhigo w'isi mushya wa Guinness World Record w'umusatsi wa mbere muremure cyane w'umukorano (wig/perruque) ukoreshejwe intoki.

Helen Williams, wo mu mujyi wa Lagos, yaciye uwo muhigo nyuma yo gukora uwo musatsi w'umukorano ufite uburebure bwa metero zirenga 350, nkuko Guinness World Records (GWR) yabivuze mu itangazo.

Williams, usanzwe akora imisatsi nk'uwabigize umwuga, yamaze iminsi 11 ndetse akoresha amadolari y'Amerika 2,493 (miliyoni 3Frw) mu gukora uwo musatsi.

Yavuze ko nubwo asanzwe afite ubunararibonye mu gukora imisatsi y'imikorano, gukora uwo musatsi bitamworohoye, harimo no kubona ibikoresho - avuga ko hari ubwo yumvise "ananiwe cyane", nkuko GWR yamusubiyemo abivuga.

Yagize ati: "Ariko inshuti n'umuryango baranshyigikiye. Sinashakaga kubatenguha, rero nakomeje kwibanda ku ntego yanjye. Ikivuyemo ni umusatsi w'umukorano ukozwe n'intoki wa mbere muremure cyane ku isi."

Yavuze ko imbogamizi ikomeye yagize ari ukubona ahantu ho gushyira uwo musatsi w'umukorano ku murongo umwe urambuye no kuwupima indeshyo mu buryo nyakuri.

Nyuma byaje kurangira abikoreye mu muhanda mugari – umuhanda uhuza imijyi ya Lagos na Abeokuta.

Ibi bibaye nyuma yuko umutetsi w'umwuga w'Umunya-Nigeriakazi Hilda Baci ahigitswe mu cyumweru gishize nk'uwari ufite umuhigo w'isi w'umuntu wamaze igihe kirekire cyane atetse ubutaruhuka.

Baci yari yaciye uwo muhigo muri Kamena (6) uyu mwaka, bihinduka inkuru ishyushye muri Nigeria.

Helen Williams yicaye mu misatsi y'imikorano yakoze

Umusatsi yakoze ufite metero zirenga 350.