Ibyo kohereza abimukira mu Rwanda bava mu gihugu cy'u Bwongereza byanzwe, hibazwa ku kayabo rwahawe rubitegura

Ibyo kohereza abimukira mu Rwanda bava mu gihugu cy'u Bwongereza byanzwe, hibazwa ku kayabo rwahawe rubitegura

Nov 16,2023

Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza yanzuye ko gahunda yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro inyuranyije n’amategeko.

Kuba iyi gahunda y’u Bwongereza yo kohereza mu Rwanda abimukira, yateshejwe agaciro n’Urukiko rw’Ikirenga bivuze ko batakoherezwa nkuko byifuzwaga.

Abacamanza batanu barimo na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Robert Reed, batangaje uyu mwanzuro kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 15 Ugushyingo.

Muri Mata uyu mwaka, Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko iyo gahunda itemewe n’amategeko kubera ko u Rwanda ari igihugu kidatekanye, rwitambika umugambi wa Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak wo gukumira abimukira n’abasaba ubuhungiro binjira bakoresheje ubwato buto bavuye mu Bufaransa.

Abanyamategeko ba guverinoma bavugiye mu rukiko rukuru mu Bwongereza mu Ukwakira ko batemera uwo mwanzuro.

Amasezerano u Bwongereza bwasinye n’u Rwanda, yagenaga ko icyo gihugu cy’i Burayi gishaka gufasha abimukira gutangirira ubuzima mu Rwanda bagafashwa mu bishoboka byose.

Uyu mwaka abarenga 26.500 binjiye ku butaka bw’u Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko ariko ni bake ugereranyije na 45.755 binjiye mu mwaka washize wa 2022.

Guverinoma yabwiye urukiko ko imikoranire y’iki gihugu n’u Rwanda izatuma abimukira n’abasaba ubuhungiro bitabwaho mu buryo bunoze ariko abanyamategeko bazihagarariye bakavuga ko bizatuma bahita basubizwa mu bihugu baturutsemo.

Guhagarika abimukira binjira mu Bwongereza ni umwe mu mihigo y’ibanze Minisitiri w’Intebe,Rishi Sunak yahaye Abongereza akijya ku butegetsi, abinyujije mu masezerano igihugu cye cyasinye n’u Rwanda yasanze amaze amezi atandatu.

Minisiteri y’Umutekano niyo ifite inshingano zo gushyira mu bikorwa uwo mwanzuro, bivuze ko ari akazi gakomeye kuri Cleverly uheruka gusimbura Braverman.

Nubwo Braverman wasimbujwe yari umwe mu bashyigikiye cyane uyu mugambi wo kohereza mu Rwanda abimukira, ntabwo yakunze kwishimirwa na benshi kubera ko bamufata nk’umuhezanguni cyane, kugeza ubwo avuze ko bashobora kwivana mu Rukiko rw’u Burayi rushinzwe Uburenganzira bwa Muntu (ECHR) niruramuka rwongeye kwitambika umugambi wo kohereza mu Rwanda abimukira.