Byamukomeranye! Samusure uri mu buhungiro, yavuze icyamuteye guhunga u Rwanda, anasaba ubufasha abagiraneza

Byamukomeranye! Samusure uri mu buhungiro, yavuze icyamuteye guhunga u Rwanda, anasaba ubufasha abagiraneza

Nov 16,2023

Umukinnyi wa Filimi,Kalisa Ernest, wamenyekanye nka Samusure, Rulinda na Makuta, yatangaje ko yavuye mu Rwanda ahunze kubera amadeni yafashe kugira ngo akine filimi ye yitwa ’Makuta’.

Kalisa yavuye mu Rwanda muri 2022 ahunze umuntu yari arimo ideni yafashe kugira ngo akine filime ye y’uruhererekane yitwa Makuta.

Byamenyekanye ko Samusure yagiye muri Mozambike, ubwo yagaragaraga mu mashusho ari kuyobora ubukwe.

Uyu mukinnyi wa filimi wari uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda, yagurishije imitungo ye yose mu Rwanda hanyuma ajya muri Mozambike.

Mu kiganiro Samusure yagiranye na shene ya You Tube yitwa Max TV,Samusure yavuze ko kujya muri Mozambike kwe kwaturutse ku mafaranga ya Banki Lamberi yafashe ashaka gushora muri filimi Makuta iramuhombera cyane kubera Covid-19. Ati "Naje bitunguranye kubera umuntu nari mbereyemo umwenda.Nari nahawe amakuru ko ashaka kurega kandi mu by’ukuri kuburana utishyura ni ikibazo gikomeye cyane urabizi.Hanyuma mfata icyemezo kitagayitse cya kigabo cyo kuba muhunze,hanyuma nkajya gushaka ubwiyunge,ntabanje kujya mu manza.

Yakomeje ati "Filimi nagiye mbaha,ibyavuyemo ntaho bihuriye nibyo nashoyemo.Zajemo za Banki Lambert ari nazo zari zinkozeho, ngasimbuka. Ibyo rero bitandukanye n’undi ukora filimi afite ahandi hantu akura,bitandukanye na Kompanyi ikora filimi iri guterwa inkunga n’undi mushinga runaka. Bitandukanye na ba bandi bakorera hamwe,bakavuga bati’reka dukore tuzajya twishyurirana gukorerana. Aho rero ni ho umuntu yaguye, hazamo no kuba ubushobozi bwaragiye bugabanuka."

Samusure yavuze ko mubo afitiye amadeni uwareze n’umwe kandi ko we cyakemutse ndetse ngo n’abandi azagenda abishyura ibibazo birangire adafunzwe.

Kalisa yavuze ko amaze gukemura igice kimwe cy’ideni yari afitiye uyu muntu ndetse mu minsi iri imbere ashobora kuzagaruka mu Rwanda ibibazo byakemutse byose.

Yasabye abantu bafite amikoro kumugoboka kuko nicyo gihe akeneye amaboko yabo. Yakomeje avuga ko abantu bamuseka nta kintu bimubwiye kuko ubuzima bwe butorohewe.

Samusure adaciye ku ruhande yasabye Abanyarwanda kumufasha kubona Miliyoni 4,600,000 Frw ariko hari andi asaga Miliyoni 2 Frw nayo afitiye abantu. Yose hamwe asaga Miliyoni 7 Frw kugirango abashe kugaruka mu gihugu cye cy’amavuko.

Yavuze ko yageze muri Mozambique ubuzima ntibwagenda neza none ibibazo ntabwo bimworoheye ariyo mpamvu asaba ubufasha ngo akemure ibibazo by’amadeni atahe.