Imodoka yari irimo abadepite batatu yagonzwe n'ikamyo yo mu bwoko bwa Howo

Imodoka yari irimo abadepite batatu yagonzwe n'ikamyo yo mu bwoko bwa Howo

Nov 16,2023

Abadepite batatu bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, barimo Dr Frank Habineza uyobora Ishyaka DGPR, bakoze impanuka ikomeye y’imodoka barimo yagonzwe n’ikamyo ya Howo, Imana ikinga akaboko ntihagira uhasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu muhanda Kigali-Bugesera, ubwo aba Badepite bari mu modoka yo mu bwoko bwa Jeep, ikagongwa n’ikamyo, yayitikuye iyiturutse inyuma.

Uretse Dr Frank Habineza wari muri iyi modoka, yair kumwe n’Abadepite bagenzi be ari bo Hon Manirarora Annoncée, na Hon Germaine Mukabalisa.

Bivugwa ko aba Badepite batatu berecyezaga mu Karere ka Bugesera mu gikorwa cya Siporo, aho imodoka barimo yangiritse cyane.

Dr Frank Habineza, yatangaje ko we na bagenzi be bakimara gukora iyi mpanuka bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bahabwe ubutabazi bw’abaganga.

Yagize ati “Njye ndababara cyane mu gituza ariko hari mugenzi wanjye wababaye cyane.”

Dr Frank Habineza avuga ko iyi modoka yo mu bwoko bwa Howo yabagonze, ubwo barimo baha umwanya imodoka yari ibari imbere yakataga, mu gihe bahagaze, iyi kamyo ibaturuka inyuma isekura imodoka barimo.

Amakuru avuga ko izi ntumwa za rubanda zahuye n’iri sanganya, nyuma yo kwitabwaho n’abaganga, basezerewe kugira ngo bakurikiranwe bari mu ngo zabo.