Nigeria: Umuhanzi Harrysong yakoze agashya arongora abagore 30 umunsi umwe

Nigeria: Umuhanzi Harrysong yakoze agashya arongora abagore 30 umunsi umwe

Nov 16,2023

Harrison Tare Okiri uzwi ku izina rya Harrysong ni umuhanzi uririmba injyana ya Afrobeat ukomoka mu gihugu cya Nigeria aherutse gukora agashya katangaje benshi ubwo yakoranaga ubukwe n’abakobwa 30 mu munsi umwe.

Iyi nkuru yatangaje benshi ikanazunguruka cyane ku mbuga nkoranyambaga yagaragayemo amashusho yerekana Harrysong akikiwa n’abakobwa benshi bambaye imyenda isa yambarwa n’abageni mu muco w’iwabo muri Nigeria.

Abafana b’uyu muhanzi n’abandi babonye ayo mashusho bakomeje kwibaza ku cyabimuteye ndetse bamwe banakomeza kubivuga uko batekereza ari nako bamugereranya na Fela Kuti.

Abajijwe ibya video ye y’ubukwe n’abakobwa 30, umuhanzi Harrysong akaba ari nawe washinze Alter Plate Records yasubije ko abafana bakwiye gutegereza bakareba amashusho agiye gushyira hanze mu minsi iri imbere, ariko ntiyasobanuye niba koko ari ubukwe cyangwa se wenda hari indirimbo yaba agiye gusohora.

Harrsong azwi cyane mu ndirimbo zirimo, ’Reggae Blues’, "Ofeshe", ndetse byumwihariko iyo yise "Samakwe" yakoranye na Timaya.Umuhanzi Harrysong yakoze ubukwe n'abakobwa 30 - Kigali Today