Umugore wateye akabariro n'umugabo akahasiga ubuzima, ari mu mazi abira
Mu gihugu cya Kenya haravugwa innkuru y'umugore w’imyaka 28 witwa Winfred Mueni, watawe muri yombi ashinjwa kwica umugabo bivugwa ko bakoreraga imibonano mpuzabitsina iwe.
Mueni yagaragaye mu rukiko rwa Makadara muri Kenya aho yashinjwaga kwica Titus Njoroge Kimani w’imyaka 30.
Ukekwaho icyaha usanzwe atunganya imisatsi, yari amaze imyaka ibiri arushinze mu buryo bwemewe n’amategeko ariko kandi yakundanaga na Kimani mu ibanga.
Ku munsi mubi, Mueni yasuye Kimani mu rugo rwe nyuma y’uko umugabo we yari agiye gushyingura.
Mueni yabwiye abapolisi ko mu gihe cy’imibonano, Kimani yatangiye kugira ikibazo cyo guhumeka maze acika intege.
Uyu ngo yahise ahanuka akubita umutwe ku gitanda hanyuma ata ubwenge.
Mueni yahise asohoka ahamagara ubufasha.
Bagenzi ba Kimani baraje bamusanga yataye ubwenge kandi yambaye ubusa.
Bamujyanye mu bitaro aho yageze yapfuye.
Izi nshuti na bene wabo ba nyakwigendera bahise bafata Mueni bamujyanakuri sitasiyo ya polisi ya Ruaraka,maze arafungwa.
Yahakanye ibyo aregwa maze arekurwa atanze ingwate y’amashilingi ya Kenya 500.000.