Muri Ruhango, umugabo yamize inyama birangira imwishe hakekwa amarozi
Mu karere ka Ruhango haravugwa inkuru y'umugabo wapfuye azira inyama y'atamiye maze imuheza umwuka, bituma bamwe bakeka ko yaba yaraiye inyama y'intererano ngo kuko batiyumvisha ukuntu umuntu yakanja inyama ikamuhitana.
Uyu mugabo wo mu Murenge wa Byimana, AKagari ka Mpanda mu Karere ka Ruhango yagiye kugura inyama, ayiriye iramuniga, birangira yitabye Imana.
Mu masaha y’umugoroba wo ku wa kabiri atemberera mu gasantere, yagiye kugura inyama y’ingurube izwi nk’Akabenzi ku mucuruzi w’akabari, ayiriye iramuniga.
Ababonye iby’iyo mpanuka bemeza ko yagiye kugura intongo imwe, akiyishyira mu itama,umwuka urabura,bamwihutana kwa muganga ariko biba iby’ubusa arapfa.
Umwe yabwiye BTN ati “Bampamagaye ngo nwgino urebe ibibaye,ndaza,duhuruza abantu,abantu bamaze kuhagera,basanga umugabo yariye inyama yamunize,urumva ko ari impanuka yahuye nayo.”
Nyiri akabari akaba ari nawe ufite icyokezo, avuga ko yagerageje gukora ibishoboka byose ngo atabare ubuzima bwe, biranga.
Ati “Mu masaha ya nimugoroba nari ndi gucuruza,umusaza araza anyaka akabenzi(inyama y’ingurube), araza anyaka ifurusheti ndayimuha,ashinga inyama arayirya.Amaze kuyirya ageze hagati iramuniga ,ngira ngo ndebe ko nayimukuramo biranga afunga amenyo,nitabaza abaturage baraza baramfasha,birangira yitabye Imana.”
Ibyo bikimara kuba yabanje kujyanwa ku Bitaro bya Kabgayi kugira ngo abaganga baramire ubuzima bwe ariko birangira yitabye Imana.