Umurinzi wa Parike yishe mugenzi we amurashe afatwa agerageza gutoroka

Umurinzi wa Parike yishe mugenzi we amurashe afatwa agerageza gutoroka

Nov 17,2023

Gahunda yo gufata umukozi wa Pariki warashe mugenzi we bari kumwe mu kazi yageze ku ntego, nk’uko Polisi yabibwiye Umuseke dukesha iyi nkuru.

Ku wa Gatatu ni bwo umwe mu barinda Pariki y’Ibirunga yarashe mugenzi we bimuviramo urupfu. Uyu wakoze ibyo yahise atoroka, hatangira ibikorwa byo kumushakisha. Amakuru Umuseke wamenye ni uko byabaye ahagana saa tanu z’amanywa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Karekezi yemeje ko ibi byabaye. Ati “Ni byo, kugeza ubu ngubu ukekwaho biriya yafashwe. Byabaye tariki 15/11/2023.”

Yavuze ko uwitwa Ntegerejimana Christophe, yarashe mugenzi we, bari kumwe ku kazi witwa Irakoze Kevin, aza kwitaba Imana. Ati “Akimara gukora ayo marorerwa nibwo yahunze aratoroka, muri iki gitondo nibwo yafashwe, iperereza riracyakorwa ngo hamenyekane impamvu yabimuteye.”

Uyu Ntegerejimana yafatiwe muri Mudende mu Karere ka Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Karekezi avuga ko uriya wafashwe ari mu nzego zibishinzwe, hakazakurikizwa amategeko.

Nyakwigendera Irakoze Kevin wakoraga akazi ko gucunga Pariki