Biteye agahinda! Abavandimwe batandatu bapfiriye rimwe, nyuma yo kurya ibyahumanyijwe

Biteye agahinda! Abavandimwe batandatu bapfiriye rimwe, nyuma yo kurya ibyahumanyijwe

Nov 17,2023

Mu gihugu cya Tanzania hakomeje kuvugwa inkuru yincamugongo aho abana batandatu bo mu muryango umwe wo mu mudugudu wa Nyakanazi, mu gace ka Kagera, bapfuye nyuma yo kurya ibiryo bikekwa ko byarimo uburozi.

Nubwo batanu aribo bahise bapfa,undi mwana umwe wavurirwaga mu bitaro i Biharamulo nawe yapfuye.

Umuyobozi wa polisi mu gace ka Kagera, Blassius Chatanda yavuze ko iperereza rya mbere ryemeje ko umuryango wa Lazaro Sanabanka, utuye mu Mudugudu wa Nyakanazi,wari gizwe n’abantu 11 bose, bariye ibiryo birimo uburozi mu ijoro ryo ku ya 13 Ugushyingo.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kagera, Brasius Chatanda yavuze ko abana bahasize ubuzima ari Brian Ezekiyeli (3), Kahindi Samson (9), Happenness Lazaro (12), Melina Lazaro (2) na Melesiana Lazaro (11).Undi yapfuye nyuma.

Yagize ati"Ku ya 13/11/2023 nijoro, Lazaro Sanabanka (61), umuhinzi wo mu Mudugudu wa Nyakanazi, hamwe n’umuryango we, bariye ifunguro ry’ubugari,ibishyimbo n’imboga,umugabo asangira n’abana batatu hanyuma abandi bana basangira na nyina ".

Umuyobozi w’akarere ka Kagera, Hajjat ​​Fatma Mwassa, yatangaje ko iperereza ku byabaye rikomeje.

"Twababajwe cyane no kumva amakuru y’urupfu rw’abana batanu bakekwaho kuba bariye ibiryo birimo uburozi.... akazi kacu ni ugukora iperereza ryimbitse kandi hari impuguke zaje ziturutse hanze y’akarere kugira ngo zikore iperereza kuri iki kibazo ".