Abantu bacitse ururondogoro, nyuma yo kumva uko umusaza yise umwami ugiye kurongora umukobwa we

Abantu bacitse ururondogoro, nyuma yo kumva uko umusaza yise umwami ugiye kurongora umukobwa we

Nov 17,2023

Umubyeyi wa Jovia Mutesi ugiye kuba umwamikazi wa Busoga, mu buryo busa no gushyenga, yise umukwe we, Umwami Gabula Nadiope IV, umubumbyi w’amatafari.

Uyu musaza witwa Stanley Bayoole yabivugiye mu kiganiro yagiriye kuri NTV kuri uyu wa 16 Ugushyingo mu gihe Mutesi n’uyu mwami wa Busoga bitegura gushyingirwa tariki ya 18 Ugushyingo 2023.

Bayoole yagize ati: “Ntabwo nari niteze ko azazana umubumbyi w’amatafari cyangwa umuntu usanzwe nk’umugabo we. Nari ntegereje ko azana umugabo wubashywe cyane ku Isi nka Perezida wa Amerika, Perezida cyangwa umuhungu wa Perezida.”

Uyu musaza yakomeje avuga ko yashoye imbaraga nyinshi ku mukobwa we kugira ngo azashakane n’umuntu ukomeye. Ati: “Naramuteguye ngo azagere kuri urwo rwego. Nyuma y’ibyo namushoyeho ku ishuri, ntabwo nari niteze ko yanzanira umubumbyi w’amatafari.”

Bayoole yavuze ko ubwami bwa Busoga bubonye umwamikazi mwiza, bityo ko bugomba kumwitaho. Ati: “Ndagira ngo mbabwire ko ubwami bwa Busoga bubonye umwamikazi ukwiye, kandi bazamwonse. Nanamaze guhagarika kumwita umwana, rero niba utamwita Maama, byibuze mwite Inhabantu.”

Uyu musaza yabaye nk’uwigarura, asobanurira umunyamakuru ko yishimiye kumva umukobwa we abengukwa n’umwami. Ati: “Nk’umubyeyi, nagize ibyishimo byinshi ubwo numvaga ko umwami yamuhisemo, ariko ntabwo natunguwe. Muhugure, mwigishe neza kandi mubibe ikinyabupfura mu bana banyu, nibakura bazashaka abagabo beza cyane, bubake imiryango myiza.”

Bayoole yabajijwe amashuri umukobwe we yize, asobanura ko yize ayisumbuye kuri Mt Saint Mary’s College Namagunga, akomereza muri kaminuza ya Makerere, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu bukungu.

Ubukwe bw’umwami wa Busoga na Mutesi bwatumiwemo abantu 2000. Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, byitezwe ko na we azabutaha.