Ikipe ya Kiyovu yongeye gucibwa akayabo, kubera kutishyura umukinnyi

Ikipe ya Kiyovu yongeye gucibwa akayabo, kubera kutishyura umukinnyi

Nov 17,2023

Kuuri uyu wa 15 Ugushyingo 2023, ni bwo FIFA yategetse Kiyovu Sports kwishyura Miliyoni 17 FRW Ndikumana Codjifa nyuma yo kutubajhiriza n’amasezerano bari bafitanye.

FIFA yemeje ko Kiyovu Sports igomba kwishyura Ndikumana Codjifa Miliyoni 13 n’ibihumbi 200,000 kubera kutubahiriza amasezerano, Miliyoni 2 ikipe igomba Ndikumana Codjifa wari umukozi wayo, ndetse n’ibihumbi 258,064.51 nk’amafaranga Kiyovu Sports igomba Ndikumana Codjifa wari umukozi wayo.

Kuri buri mafaranga kandi hagomba kujyaho inyungu ya 5% kuva Kanama kugera igihe Kiyovu Sports izishyurira. Aya mafaranga iyo uyateranyije, usanga Kiyovu Sports izishyura Ndikumana Codjifa Miliyoni 17,776,709.6 Frw.

Nkuko tubikesha INYARWANDA,uyu Musore ukina asatira izamu yagiranye amasezerano na Kiyovu Sports ariko ntiyayikiniye na rimwe.

Ubwo umwaka w’imikino 2022-23 wageraga ku musozo, hitegurwa umwaka mushya w’imikino, nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yasinyishije Umurundi Ndikumana Codjifa w’imyaka 19.

Uyu musore ukiri muto, Kiyovu Sports yamusinyishije muri gahunda yo gutunga abakinnyi bakiri bato bashobora kizayifasha mu gihe kiri imbere, dore ko yari yamusinyishije amasezerano agera ku myaka 3.

Ubwo umwaka w’imikino wari winikijwe uyu musore yatangiye imyitozo bisanzwe nk’umukinnyi bisanzwe, ariko bigenda biba bibi uko iminsi yicumaga.

Ndikumana Codjifa yaje kubura aho aba kandi ikipe yari yarabimwemereye, ndetse n’umutoza atangira kumwima imyitozo avuga ko mu bakinnyi bamweretse atarimo.

Ndikumana mbere yo kujya muri Kiyovu Sports umwaka ubanza yari yakoreye imyitozi muri Rayon Sports.

Uyu musore yatangiye gushaka inzira zamukiranura na Kiyovu Sports aribwo yafashe umwanzuro wo kurega Kiyovu Sports.

Ibi bibaye mu gihe Kiyovu Sports ibintu bitifashe neza kubera amikoro , aho iherutse gutandukana n’umutoza wayo kubera iki kibazo, bikaba bivugwa ko mu bakinnyi ruri gukinga batanu.

FIFA yasabye Kiyovu Sports kwishyura uyu mukinnyi mu gihe kitarenze iminsi 45 itabikora igafatirwa ibihano birimo kutemererwa kugura abakinnyi yaba abo mu Rwanda no hanze yarwo.