Imana ibakire mu bayo! Abantu batatu n'inka 18, baburiye ubuzima mu mpanuka ikomeye yabereye i Rusizi

Imana ibakire mu bayo! Abantu batatu n'inka 18, baburiye ubuzima mu mpanuka ikomeye yabereye i Rusizi

Nov 17,2023

Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari ipakiye inka izijyanye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo izinyujije ku Rusizi ya Mbere, yakoze impanuka hapfamo abantu batatu n’inka 18.

 

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kadasomwa mu mugezi wa Kadasomwa, mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, saa 6:50 za mu gitondo kuri uyu wa Gatanu.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre, yavuze ko iyi mpanuka yatewe no kubura feri byatumye imodoka igwa mu mugezi wa Kadasomwa. Ati “Hamaze gupfamo abantu batatu abandi babiri bajyanywe kwa muganga. Imodoka iracyari mu mugezi, amatungo amwe yapfuye.”

Mu nka 25 iyi modoka yari ipakiye hapfuyemo 18. Iyi modoka yarimo abantu bane; mu bo impanuka yagizeho ingaruka harimo n’umugenzi witambukiraga.