Umunyamakuru Manirakiza Théogène, uherutse gusabirwa imbabazi mu rukiko akazanga , yafunguwe

Umunyamakuru Manirakiza Théogène, uherutse gusabirwa imbabazi mu rukiko akazanga , yafunguwe

Nov 17,2023

Umunyamakuru Manirakiza Théogène washinze ikinyamakuru Ukwezi kinafite Umuyoboro wa YouTube Ukwezi TV, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ugushyingo 2023 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo kumurekura ku cyaha yari akurikiranyweho cyo gukangisha gusebanya, yakoreye uwitwa Nzizera Aimable.

Iki cyemezo urukiko rugifashe nyuma y’uko Nzizera Aimable wareze umunyamakuru Manirakiza Théogène kumukangisha kumusebya, yamenyesheje urukiko ko yamubabariye.

Izi mbabazi zatanzwe na Nzizera Aimable zagarutsweho ubwo Manirakiza tariki 13 Ugushyingo 2023, yitabaga urukiko mu bujurire yatanze ku cyemezo cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo.

Ubwo Umunyamakuru Manirakiza Théogène yitabiraga urubanza rwabaye tariki 13 Ugushyingo 2023, hagaragajwe ko Nzizera Aimable yamenyesheje urukiko ko yamubabariye, ndetse asaba urukiko ko mu bushishozi bwarwo rwategeka ko yakomeza gukurikiranwa adafunzwe kugira ngo akomeze kwita ku muryango we.

Urukiko rwasomye ibaruwa yanditswe tariki ya 10 Ugushyingo 2023 yanditswe na Nzizera Aimable avuga ko nyuma y’ikiganiro yagiranye na Manirakiza Théogène kuri telefone ya Gereza ya Nyarugenge ndetse n’intumwa yamutumyeho mu bihe bitandukanye, byatumye yandikira urukiko arumenyesha ko yamaze kumubabarira ku giti cye ndetse akaba ntacyo akimukurikiranyeho.

Manirakiza yagaragarije urukiko ko yavuganye na Nzizera nyuma yo kumenya ko ashaka kureka ikirego, gusa ashimangira ko nta mpamvu yumva n’imwe ikwiye gutuma Nzizera amubabarira ku cyaha atakoze ahubwo asaba ko yari akwiye gutanga amakuru yuzuye afasha ubutabera.

Urukiko rwategetse ko Manirakiza Théogène azajya yitaba inshuro imwe mu kwezi.

Me Ibambe Jean Paul wunganiraga Manirakiza yishimiye iki cyemezo ko urukiko rushishoje ndetse rukaba rutanze ubutabera rukurikije ibimenyetso n’ibyo bari barusabye.

Manirakiza yatawe muri yombi afatiwe mu biro bya Nzizera Aimable, afatanwa amafaranga ibihumbi 500, bikubiye mu masezerano y’imikoranire aba bombi bagombaga kugirana, aho Manirakiza yari kujya yamamaza ibikorwa bya Nzizera. Ayo masezerano urukiko rwagaragaje ko yagombaga gutangira kubahirizwa tariki ya 1 Mutarama 2024, ariko ngo yashoboraga no gutangira mbere y’iyo tariki.

Manirakiza Théogène yagaragarije urukiko ko yemera ko ayo mafaranga yayafatanywe ariko ko ubwo yafatwaga bitari mu cyuho cyo kwakira ruswa, ahubwo ko we na Nzizera bari bamaze gusinyana amasezerano y’imikoranire.