Umuraperi Snoop Dogg yatangaje ikintu atazongera gukora mu buzima bwe abantu baratungurwa, bamwe bavugako atazabishobora
Calvin Cordozar Broadus Jr. wamamaye mu njyana ya rap ku Isi, nka Snoop Dogg, yatangaje ko nyuma y’ibiganiro yagiranye n’umuryango we yafashe umwanzuro wo kutazongera gutumura ku rumogi.
Uyu mugabo w’imyaka 52, uzwiho kwihebera Marijuana cyangwa se urumogi, yabitangaje kuri uyu wa Kane mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze bugatungura benshi, dore ko yigeze kuvuga ko afite n’umuntu wihariye ugomba kumutunganyiriza urumogi anywa ku munsi.
Snoop Dogg wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka ““Drop It Like Hot” yavuze ko yuma yo kubitekerezaho cyane no kuganira n’umuryango we byamuteye gufata icyemezeo cyo kureka kongera kunywa itabi. Ati: “Nyuma yo kubitekerezaho cyane no kuganira n’umuryango wanjye, nafashe umwanzuro wo guhagarika kongera kunywa itabi. Ndabasaba kubaha ubuzima bwange bwite.”
Ni ubutumwa bwatunguye abantu batandukanye byumwihariko abafana be, bavuga ko batekerezaga ko Snoop Dogg ashobora gufata umwanzuro ukomeye nk’uwo wo kureka burundu kunywa urumogi.
Snoop Dogg ni umwe mu bantu bari barihebeye urumogi ndetse kuburyo benshi barufataga nk’ibiryo bye ndetse aramutse anarubuze adashobora kubaho. Ndetse akaba yari afite n’ibikorwa by’ubucuruzi bw’urumogi muri zimwe muri leta zemera ikoreshwa ryazo muri Amerika.
Uyu musaza w’imyaka 52 ariko wamamaye muri hip-hop ndetse akaba afatwa nk’umuraperi w’ibihe byose, mu ntangiriro z’uyu mwaka yari yatangaje ko nyuma y’uko atangiye inshingano zo kuba sekuru w’abuzukuru be agiye kugabanya gutumura agatabi ko ku mugongo w’ingona nk’uko bajya babivuga.
Muri Werurwe, aganira na Daily Mail yagize ati: “Kuba sogokuru byampinduye mu buryo bwinshi. Ikintu cy’ingenzi ubu ni ukureba uko ngomba kwitwara, uko ngomba kubaho, abantu ngendana nabo, kuko ndifuza kubona abuzukuru banjye bakura.”
Yakomeje ashimangira ko inzira yonyine izamugeza ku byo yifuza ku buzukuru be, bigomba kujyana no gufata ingamba zirimo no kureba bimwe mu bintu agabanya cyangwa se akabireka.
Byigeze kuvugwa ko Snoop Dogg kumunsi ashobora kunywa urumogi ruri hagati ya 80 ni 100 ku munsi. Ndetse mu mwaka wa 2019, yasabye abadepite gutekereza ku “ngingo yo kwemerera abagejeje imyaka y’ubukure gukoresha urumogi muri leta zose zigize Amerika.