Imana imwakire mu bayo! Jean Giesen wamenyekanye mu Rwanda yapfiriye muri Rallye i Burundi

Imana imwakire mu bayo! Jean Giesen wamenyekanye mu Rwanda yapfiriye muri Rallye i Burundi

  • Umukinnyi wari usanzwe uba mu Rwanda, yapfiriye mu isiganwa ry’amamodoka rya Rallye de Gitega riri kubera mu Burundi

Nov 18,2023

Amakuru ava mu gihugu cy'u Burundi ni uko Jean Jean Giesen yapfiriye mu isiganwa ry’amamodoka rya Rallye de Gitega azize guhagarara k’umutima (arrêt Cardiaque).

Jean Jean yabaga mu Rwanda anakora muri garage y’imwe mu sosiyete yo mu Rwanda icuruza imodoka.

Jean Jean yegukanye Rallye des Mille Collines yabereye mu Rwanda mu 2017.