U Rwanda rwavuze icyo rugiye gukora, nyuma y'uko Perezida Tshisekedi atangaje ko yenda kurugabaho intambara

U Rwanda rwavuze icyo rugiye gukora, nyuma y'uko Perezida Tshisekedi atangaje ko yenda kurugabaho intambara

Nov 19,2023

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yashimangiye ko amagambo Perezida Tshisekedi wa RDC aherutse gutangaza, yerekana neza umugambi we, aho yeruye ko yiteguye intambara ndetse ko afite n’ibikoresho byo kuyirwana.

Mu kiganiro Tshisekedi yagiranye na France 24 hamwe na RFI cyasohotse ku wa 16 Ugushyingo 2023, yahamije ko nyuma y’aho Umuryango Mpuzamahanga wanze gufatira u Rwanda ibihano, kandi ngo ari rwo nyirabayazana w’umutekano muke muri Congo, ibibazo bizakemuka binyuze mu ntambara.

Yabwiye abanyamakuru ati “Twe turavuga ngo nyuma y’inshuro nyinshi twasabye umuryango mpuzamahanga ngo ufatire u Rwanda ibihano, nibitinda tuzirindira umutekano ubwacu, tuzakoresha uburyo bwacu kugira ngo twirwaneho, turinde abaturage bacu.”

Umunyamakuru yagize amatsiko yo kumenya niba hazifashishwa intwaro, Tshisekedi atazuyaje arasubiza ati “None uratekereza ubundi buryo wakoresha ari ubuhe butari intwaro?”

Mukuralinda yifashishije imigani ya Kinyarwanda, harimo uvuga ngo “Imfubyi yumvira mu rusaku” n’undi uvuga ngo “Ukubita umwana ntumubwiriza kurira”. Yabishimangiye akoresheje undi ugira uti “abwirwa benshi, akumva beneyo”. Ati “Niba Perezida w’igihugu ajya hariya akavuga ati twareze u Rwanda, twaruvuze ahantu hose, tubwira umuryango mpuzamahanga, none wanze no gufata ibihano, ati none kajugujugu zacu, ubu ni muryerye zarakozwe, ni nshya zirahari. “Indege z’intambara zarakozwe ni nshya zirahari, abacanshuro barahari, batoza ingabo za Congo ngo ariko batarwana [...] bati ariko twumvise ko mugiye kuzana za drones, ati mufite amakuru ariko mwayumvise nabi ati ahubwo zirahari, bati zirasa, ati zirahari zirasa.”

Mukuralinda yakomeje avuga ko Tshisekedi yavuze ko nyuma y’ibyo byose, igisigaye ari ukwirwanaho, haba mbere y’amatora, mu matora na nyuma yayo. Ati “Uwumva yumve, ni yo mpamvu nababwiye iriya migani. Nta mpamvu y’uko Ingabo z’u Rwanda zitakomeza kuba maso.”

Muri icyo kiganiro, Tshisekedi yavuze ko igihugu cye cyiyambaje abacanshuro babarirwa mu gihumbi bari gufasha ingabo ze, kandi ko afite n’abarwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo bakomeje intambara. Ati “Ni ubutwari, ni yo mpamvu FARDC ibafasha. Ntabwo mbihisha kuko si icyaha bakora, ni ukurwanira igihugu bafite impamvu n’umuhate.”

Wazalendo ni ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR, yemeye kurwana ku ruhande rwa leta ihangana na M23.

Mukuralinda abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yasobanuye ko u Rwanda rudashobora kubona ibyo byose no kumva amagambo ya Tshisekedi ngo rubirebere ahubwo ko rugomba gukomeza kuba maso.

Yashimangiye ko icyo rushyize imbere ari amahoro, ko icyo rwifuza atari intambara. Ati “Intambara yaba itaba, u Rwanda rwo ruriteguye. Rwiteguye kujya mu nzira y’amahoro, ni nayo rushyira imbere, mu nzira y’ibiganiro, gufasha RDC niba ibyifuza gukemura kiriya kibazo bikorewe mu rwego rw’akarere.” “Ntabwo u Rwanda ruzigera rwibeshya na gato, rurangara na gato, ngo rureke kurinda umutekano n’ubusugire bw’inkiko z’igihugu.”

IVOMO:Umuryango