Abagabo bari aba kera koko! Mico The Best yibasiwe bikomeye nyuma y'ifoto yashyize hanze yambaye ijipo

Abagabo bari aba kera koko! Mico The Best yibasiwe bikomeye nyuma y'ifoto yashyize hanze yambaye ijipo

Nov 19,2023

Abantu benshi bakomeje gucika ururondogoro cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abakunzi b’umuziki nyarwanda nyuma yo kugwa mu kantu bakibona amafoto y’umuhanzi Mico The Best yambaye ijipo.

 

Ni ifoto ikomeje kuvugisha benshi, bibaza icyateye uyu muhanzi kwambara atyo nubwo bamwe bavuga ko kwaba ari ugushaka gukurura amarangamutima y’abakunzi ba muziki dore ko yitegura gushyira hanze indirimbo nshya.

Image

Nyuma y’uko aya mafoto agiye hanze, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kwisukiranya ibitekerezo bitandukanye by’abagaruka kuri uyu muhanzi.

Uwitwa Mugabo yanditse agira ati “Mico The Best se bigenze bite kandi?”

Emmy P Love yanditse agira ati “Wamuhanzi wanyu mwakunze cyaneee Mico The Best yacunze abadivantiste bahugiye mu materaniro adutamo udufoto.”

Divine Berihiwe we yagize ati “Ubu se Mico The Best ko agiye gutuma ingutiya ziduhenda bizamumarira iki.”

Migambi Jean we yagize ati “Mico The Best murabona ataberewe mu ijipo uretse ikigare wowe uyambaye waba iki?”

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye uyu mugabo kwambara atya dore ko na telefone igendanwa atayitaba.

Image

Muri iki gihe bitewe n’aho Isi igeze imyambarire igenda ihinduka cyane cyane iyo ugeze ku bijyanye no kumurika imideli.

Ibitangazamakuru mpuzamahanga byandika ku mideli nka Vogue n’ibindi mu 2022 byakoze inkuru zigaragaza imyambaro izaba iharawe mu 2023, bishyiramo n’amajipo ku bagabo.

Mu Rwanda abahanzi batandukanye bagerageje kwambara gutya ntibavuzweho rumwe kuva kuri Urban Boyz, Symphony Band kugera kuri Mico The Best wahawe urwamenyo.

Nyamara mu bihugu bimwe na bimwe usanga hari aho abagabo bambara amajipo nk’umwambaro usanzwe nko muri Scotland, Burma, Madagascar, u Bugereki n’ahandi usanga hari abagabo bambara amajipo nk’umwambaro usanzwe cyangwa wo kujyana mu birori.

Ibi sibishya ku byamamare dore ko muri Nyakanga 2022 ubwo herekanwaga filime ‘Bullet Train’ icyamamare muri sinema Brad Pitt yitabiriye ibi birori yambaye ijipo, bwagiye gucya yabaye inkuru ku bitangazamakuru bitandukanye.

Mu 1998 icyamamare muri ruhago, David Beckham yafashwe ifoto yambaye ijipo, ivugisha benshi kugeza n’ubu gusa we avuga ko aticuza kuba yarayambaye kandi abishatse yakongera akayambara.

Kwambara ijipo ku mugabo si ibyaburi wese, ikinyamakuru Our Fashion Passion cyanditse inkuru igaragaza ibikwiye kwitondera mu kwambara ijipo ku bagabo birimo kubanza kwigirira icyizere, ingano n’indeshyo, ibara n’ibindi.