Umwana w'imyaka 8 aratabarizwa nyuma y'uburwayi bukomeje kumwangiza mu myanya ye y'ibanga

Umwana w'imyaka 8 aratabarizwa nyuma y'uburwayi bukomeje kumwangiza mu myanya ye y'ibanga

Nov 19,2023

Mu karere ka Gatibo haravugwa inkuru y'umwana w'umukobwa ukiri muto utabarizwa nyuma yo kurwara indwara ikamwangiza imyanya y'ibanga.

Mageza Esdras na Mukangenzi Agnes batuye mu mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa gitoki, bahangayikishijwe n’uburwayi buzwi nka Vitiligo bwibasiye abana babo batatu ndetse bukaba buri kwaniza imyanya y’ibanga y’umwana w’umukobwa ufite imyaka 8.

 

Uyu muryango utuye mu Mudugudu wa Gakiri, Akagali ka Bukomane, Umurenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo.

MAGEZA Esdras, avuga ko abana babo batangiye kwibasirwa n’iyi ndwara ubwo uyu mwana w’imyaka 8 yari afite imyaka itatu.

Aho abana babo bibasiwe n’iyi ndwara yatangiye kugaragara ku maboko yabo, gahati y’amano ariko by’umwihariko uyu mukobwa w’myaka 8 yamufashe ihereye mu mayasha no mu gitsina cye ndetse imyanya ye y’ibanga yatangiye kwangirika.

Mageza agira ati “Yaravutse hashira igihe gito ariko kitari kinini cyane, nibwo yazanye akantu gaturutse mu kibuno, hashize igihe gito nkajya mbona atangiye kuva amaraso mu gitsina, ubwo nihutiye kumujyana kwa muganga, igihe kiza kugera banyohereza ku bitaro i  Kiziguro naho, babona indwara irakomeye nibwo banyohereje ku bitaro bya Gisirikare i Kanombe.”

Akomeza avuga ko ubu burwayi bwadukiriye n’abandi bana, ndetse uko iminsi igenda iza ariko ibintu bikomeza gukomera. Ati “Si uyu wenyine kuko na mukuru we nawe yarafashwe mu kiganza, n’umuto wonka nawe byatangiye kumufata ku maboko. Nk’uyu mwana w’umukobwa we, mu gitsina haragenda hagahinduka hakazana amabara, ku buryo hazamo n’inyo, ajya yangirika kubera ko ahora yishimagura, rimwe na rimwe akarara arira ambwira ko munda hari ku murya.”

Uyu muryango ugaragaza ko ugorwa no kuvuza aba bana cyane cyane uyu w’umukobwa w’imyaka 8, kuko aho bari kwivuriza ku bitaro bya Gisirikare I Kanombe, bajya babura amafaranga y’urugendo kugira ngo bajye kubonana na muganga.

Bagashimangira ko kubera guhora bavuza aba bana byabateye ubukene, kuko imwe mu mitungo yabo bayigurishije bashaka amafaranga yo kumuvuza.

 

Aha niho bahera basaba ubufasha bwo kwita ku buvuzi bw’aba bana, bakomeje kwangizwa n’iyi ndwara izwi nk’ibibara.

Gufasha uyu muryango wakoresha numero +250786000815 ibaruye kuri Mageza Esdras

Raporo ya muganga wo ku bitaro bya Kizuguro, igaragaza uyu mwana arwaye indwara ya Vitiligo izwi nk’ibibara.

Ubusanzwe Vitiligo ni indwara ikunze kwibasira igice runaka cyo ku mubiri w’umuntu, ikarangwa n’amabara aza ku ruhu, iterwa ahanini no kubura umusemburo uba mu mubiri w’umuntu witwa ‘Melanin’ uboneka mu ruhu.

Ibura ry’uyu musemburo akaba ariryo ritera uruhu kwangirika. Mu gihe ifashe igice kitagerwaho n’izuba cyangwa umuyaga nko mu kwaha, ikaba ihangiza kugeza naho haza ibisebe, ariyo mpamvu yazahaje uyu mwana w’umukobwa kuko yamufashe hagati y’amaguru.