Ingabire Victoire yakomeye amashyi icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga rwa London
Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Victoire Ingabire, yatangaje ko yashimishijwe n’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Bwongereza kivuga ko gahunda yo kohereza abimukira i Kigali itemewe n’amategeko.
Ni icyemezo cyafashwe tariki ya 15 Ugushyingo 2023, gitesha agaciro ubujurire bwa guverinoma y’ubwami bw’u
Bwongereza yashakaga ko rwemeza ko iyi gahunda yemewe n’amategeko kugira ngo abimukira batangire koherezwa.
Igikomeye uru rukiko rwashingiyeho ngo ni uko u Rwanda rudatekanye, ku buryo hari ibyago by’uko abimukira bakoherezwa i Kigali basubira mu bihugu baturutsemo bitewe n’impamvu zitandukanye.
Byatumye Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, atangaza ko atemeranya n’uru rukiko ku mpamvu yatumye rufata iki cyemezo, kuko n’imiryango mpuzamahanga nk’ushinzwe impunzi, UNHCR, ubwayo yashimiye iki gihugu uburyo cyakira n’uko gifata impunzi n’abimukira.
Makolo yagize ati: “Ni umwanzuro ureba ubutabera bw’u Bwongereza, ariko aho tutemeranya ni aho uvuga ko u Rwanda ari igihugu kidatekanye ku bashaka ubuhungiro n’impunzi, ko kandi bashobora gusubizwa aho baturutse."
Ingabire usanzwe arwanya gahunda yo kohereza aba bimukira i Kigali yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wa Times Radio, yabajijwe uko yakiriye icyemezo cy’uru rukiko, asubiza ati: “Nashimishijwe n’iki cyemezo cy’urukiko rw’ikirenga kubera u Rwanda ruracyari igihugu kitarimo ubwisanzure." Yakomeje ati: “Nta bwitabire bunoze bwa politiki, uburenganzira bwa politiki ntibwemewe kandi uburenganzira bw’ikiremwamuntu burakandagirwa. Birazwi mu buryo buri rusange ko Leta y’u Rwanda yananiwe kugera ku bipimo bike by’indangagaciro za Commonwealth. Rero ikibazo cyanjye ni uburyo igihugu kigendera kuri demukarasi nka UK cyakohereza abantu bahohotewe mu bihugu byabo mu gihugu bagiriramo ibibazo kubera ibitekerezo byabo.”
Gahunda yo kohereza abimukira yagombaga gushingira ku masezerano guverinoma z’ibihugu byombi zagiranye muri Mata 2022. Nyuma y’icyemezo cy’uru rukiko, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yatangaje ko hagiye gusinywa amasezerano mashya azatuma ishyirwa mu bikorwa nta nkomyi.