Bacitse ururondogoro kubera icyatumye uyu munyamerika yamburwa burundu uburenganzira bwo gukandagira muri Philippines
Umunyamerika Anthony Laurence yambuwe uburenganzira bwo kuba yakandagira ku butaka bwa Philippines ubuzima bwe bwose, nyuma yo kugaragaza agasuzuguro ku bakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka.
Ku itariki 7 Ugushyingo nibwo Laurence uvuga ko ari umushoramari mu bucuruzi butandukanye yageze ku Kibuga cy’Indege cya Manila, avuye Bangkok muri Thailand ari mu ndege ya Air Asia.
Uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko akigera ku kibuga cy’indege yagombaga kuzuza umwirondoro we ndetse n’andi makuru asabwa umuntu wese winjiye mu gihugu ariko hifashishijwe ikoranabuhanga.
Aho kugira ngo akore ibyo yasabwaga yanditse ibyo yishakiye birimo gusebanya ndetse ku rupapuro yujuje ntiyashyiraho amazina n’undi mwirondoro we.
Nyuma yo gusuzuma ibyo yakoze, ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka bwarabibonye busanga hariho amagambo asebya igihugu ndetse nta mwirondoro w’umugenzi yanditse.
Mu gihe yari arimo abazwa ku byo yakoze yashwanye n’abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka ndetse ntiyatinya no kubatera mu maso telefoni n’urupapuro rwe rw’inzira yari afite mu ntoki.
Hashingiwe kuri iyo myitwarire yagaragaje mu gihugu kitari icye, uyu mugabo yahise ahabwa igihano cyo kutazongera gukandagira muri Philippines mu buzima bwe bwose.
Komiseri ushinzwe abinjira n’abasohoka, Tansingco, yavuze ko abakozi bigishwa uko bafata neza ababagana ariko Laurence yarenze ku mategeko.
Ati “Ubusanzwe abakozi bacu tubasaba kwitwararika guhambaye cyane cyane ku banyamahanga. Ariko uriya we yari yarengereye. Turashishikariza buri wese kwitwararika ndetse no guha agaciro amategeko. Uzayarengaho ntazihanganirwa.”
Ikinyamakuru CNN cyaganiriye na Laurence kimubaza ku byo yakoze abihakana yivuye inyuma, ati “Ntabwo nigeze nandika amakuru arimo ikinyabupfura gike kandi nta n’ijambo ribi navuze. Urupapuro natanze haburagaho imyanya itatu ituzuye, barunsubije nshyiraho ibyo mbonye kandi nta kubahuka kwari kurimo.”
“Umukozi yansabye gusaba imbabazi ndabikora, ngerageza no kuzisaba ku rupapuro rwandikishijwe intoki nabyo ndabikora ariko yanga kubyumva ndamureka.”
Si Laurence gusa wirukanywe ku butaka bwa Philippines kuko muri uyu mwaka abagera kuri 44 bo mu bihugu bitandukanye bose birukanywe bashinjwa imyitwarire mibi.