Imana imwakire mu bayo! Sam twakunze turi benshi wamyenyekanye mu ndirimbo nka "Kiradodora" yitabye Imana

Imana imwakire mu bayo! Sam twakunze turi benshi wamyenyekanye mu ndirimbo nka "Kiradodora" yitabye Imana

Nov 20,2023

Umunyamuziki akaba n'inararibonye mu muziki w’uburundi Sam overmix uzwi cyane mu ndirimbo ‘Kiradodora’ yitabye Imana azize uburwayi.

Uyu muhanzi wakoze iriya ndirimbo yakunzwe cyane no mu Rwanda yapfuye kuri uyu wa gatandatu.

Sam Overmix yari azwi no mu ndirimbo ‘Nyegera’ yaririmbanye na mugenzi we Yacouba,nanone bakoranye Kiradodora.

Uyu muhanzi yahitanwe n’indwara yari amaranye igihe gito. Indirimbo “Kiradodora” ya Sam na Yacouba, “Utudeje” ya Ndayiragije Job, zagize umurindi ukaze bitewe ahanini n’uburyo zibyinitse muri za 2005-2006.

Zacuranzwe mu buryo bukomeye mu tubari dutandukanye ari nako abantu bazibyina hirya no hino mu Rwanda no mu Burundi.