Amavubi yanyagiye ikipe ya Afurika y’Epfo, ahinduka indirimbo mu bafana
Ikipe y’igihugu ’Amavubi’yiyunze n’abakunzi bayo nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu mukino wa kabiri wo mu Itsinda C mu Gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Uyu mukino wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye,warangiye Amavubi yaherukaga gutsinda muri 2021 atsinze kandi yakinnye neza.
Amavubi yatangiye umukino ari hejuru cyane ko ikibuga cyari cyuzuye amazi kubera imvura yaguye i Huye.
Ku munota wa 8,Mugisha Gilbert yahawe umupira mwiza ari wenyine mu rubuga rw’amahina ashatse kuroba umunyezamu umupira ujya hanze.
Ku munota wa 13,Nshuti Innocent yafunguye amazamu ku ruhande rw’amavubi, aroba umunyezamu Ronwen nyuma yo gusiga ba myugariro ba Afurika y’Epfo.
Afurika y’Epfo yagowe cyane n’ikibuga cya Huye,yari itsinzwe ikindi gitego ariko umupira watewe na Mugisha Gilbert ufatwa na Ronwen Williams.
Ku munota wa 17,Omborenga Fitina yacomekewe umupira, yinjira mu rubuga rw’amahina, awuhinduye utambuka ku munyezamu Ronwen, ariko uca gato ku ruhande rw’izamu.
Ku munota wa 29,Mugisha Gilbert yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Mutsinzi Ange, ahangana na Khuliso Mudau warangaye aramureka asigarana n’izamu aroba umunyezamu.
Afurika y’epfo yagerageje gusatira mu minota yakurikiyeho ariko ba myugariro b’Amavubi birwanaho.
Afurika y’Epfo yagerageje kubakira umupira wayo kuri Percy Tau wacaga iburyo, ariko yagowe na Imanishimwe Emmanuel wamucungiye hafi.
Igice cya mbere cyarangiye Amavubi atsinze ibitego 2-0.
Igice cya kabiri cyatangiye Sibomana Patrick asimbura Byiringiro Lague.
Ku munota wa 52,Sibomana Patrick yahawe umupira muremure na Muhire,atera ishoti rinyura ku ruhande rw’izamu rya Afurika y’Epfo.
Ku munota wa 65,Bizimana Djihad yateye ishoti rikomeye rishyirwa muri koruneri n’Umunyezamu Ronwen Williams.
Afurika y’Epfo yagerageje kugumana umupira cyane ariko ubwugarizi bw’Amavubi bwirwanaho cyane.
Ku munota wa 77,Afurika y’Epfo yabonye amahirwe akomeye ubwo Themba Zwane yahawe umupira mu rubuga rw’amahina, arawufunga, awuteye ujya hejuru y’izamu.
Ku munota wa 84,Aubrey Modiba wa Afurika y’Epfo,yahinduye umupira mwiza ashaka abarimo Mudau, Niyomugabo washoboraga kwitsinda, awushyira muri koruneri.
Ku munota wa 88,Ntwari Fiacre yakuyemo igitego cyabazwe ku mupira yatewe na Themba Zwane mu rubuga rw’amahina.
Amavubi yaherukaga gutsinda umukino wo Gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi mu 2019, anyagira Seychelles ibitego 7-0 i Nyamirambo.
Yaherukaga intsinzi mu marushanwa yose muri Werurwe 2021 itsinda Mozambique igitego 1-0 mu Gushaka Itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021.
Nibwo bwa mbere atsindiye i Huye kuva itangiye kuhanikinira mu 2018. Imikino yari ibaye itanu.
Nyuma y’aho Amavubi atsinze Afurika y’Epfo ibitego 2-0 bya Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert, ayoboye Itsinda C n’amanota ane, akuriwe na Bafana Bafana igumanye amanota atatu.
U Rwanda ruzasubira mu kibuga muri Kamena 2024 rusura Benin na Lesotho mu mikino y’Umunsi wa Gatatu n’uwa Kane.
Undi mukino wabaye muri iri tsinda, warangiye Lesotho inganyije na Benin ubusa ku busa.