Mu karere ka Gicumbi, umusore yitendetse ku modoka igenda, shoferi ntiyabimenya, ariko ibyamubayeho ni agahomamunwa

Mu karere ka Gicumbi, umusore yitendetse ku modoka igenda, shoferi ntiyabimenya, ariko ibyamubayeho ni agahomamunwa

Nov 22,2023

Mu Mudugudu wa Murehe, Akagari ka Miyove ho mu Murenge wa Miyove wo mu karere ka Gicumbi, kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2023 mu masaha ya saa tatu z’umugoroba, umusore w'imyaka 33 y'amavuko yitendetse ku modoka irimo igenda, arahanuka akubita umutwe muri kaburimbo ahita apfa.

Amakuru avuga ko umusore witwa Turatsinze Jean Claude w’ imyaka 33 yuriye imodoka yavaga ahitwa ku ibanda, yerekeza mu isantere ya Miyove, imodoka ubwo yari muri Kaburimbo yashatse gusigara, asimbutse akubita umutwe muri Kaburimbo ahita apfa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Miyove Rwitare Rambert yatangaje ko byagenze, agira ati” Byabayeho, urebye imodoka yayuriye igenda ariko Shoferi ashobora kuba atamenye ko hari umuturage uri inyuma, yari  imodoka isanzwe ipakira ibintu (Pic up),  yamanutse muri Kaburimbo akubita umutwe hasi ahita apfa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa atanga inama ku bantu burira imodoka zigenda, cyane cyane urubyiruko ko babireka, kuko bikunze gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Ati”Turasaba abaturage kuturira imodoka zigenda cyane cyane urubyiruko, kuko bibaviramo impanuka zishyira ubuzima bwabo mu kaga”.

 

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma, Imodoka nayo ijyanwa  kuri sitasiyo ya Polisi.