Nyuma yo kuganira na Perezida Kagame, ukuriye ubutasi yahuye na Perezida wa Congo Felix Tshisekedi
Umuyobozi Mukuru w’Ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za America, Madamu Avril Haines; nyuma yo guhura akanagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame, yahuye na Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi, baganira ku gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo 2023, Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, yatangaje ko umukuru w’u Rwanda Paul Kagame aherutse guhura n’uyu muyobozi w’Ubutasi bwa Leta Zunze Ubumwe za America.
Ubutumwa bwatanzwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, buvuga ko “Ku Cyumweru gishize, Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi Mukuru w’Ubutasi bwa USA, Avril Haines n’intumwa yari ayoboye. Bagiranye ibiganiro bitanga umusaruro byibanze ku cyakorwa mu guhosha umwuka no gushaka umuti w’umuzi w’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC.”
Nyuma y’isaha imwe n’igice Perezidansi y’u Rwanda ishyize hanze ubu butumwa, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na byo byatangaje ko Perezida Felix Tshisekedi yahuye n’uyu muyobozi w’Ubutasi bwa USA
Ubutumwa bwa Perezidansi ya DRC, na bwo bwasohotse mu ijoro ryacyeye, buvuga ko kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2023, “mu ruzinduko ari kugirira mu karere k’Ibiyaga bigari, Madamu Avril Haines, umuyobozi w’Ubutasi bwa USA, yagiranye ibiganiro by’amasaha abiri na Perezida Tshisekedi ku mwuka w’umutekano uri mu burasirazuba bwa DRC.”
Ni ibiganiro bibaye nyuma y’uko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byongeye gukara, aho imirwano ihanganishije FARDC na M23 yongeye kugira ubukana.
Ibi bibazo kandi byazamuye umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho iki Gihugu cyakunze gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, na cyo ariko nticyahwema kubihakana, ahubwo kigashimangira ko DRC ahubwo ifasha umutwe wa FDLR ugihungabanyiriza umutekano.
Umwuka mubi hagati y’ibi Bihugu byombi, wagiye unenyegezwa cyane n’ibyatangazwaga n’abategetsi ba DRC ku isonga barimo Perezida Tshisekedi ubwe, wakunze kwerura ko yifuza gushoza intambara ku Rwanda, ndetse akaba aherutse kubisubiramo mu kiganiro yagiranye na France 24 na RFI.
U Rwanda na rwo rubinyujije mu Muvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda; yavuze ko nta na rimwe u Rwanda rwifuje kuba rwakwisanga mu ntambara na Congo, ariko ko inzego z’umutekano zarwo ziri maso, ku buryo ziteguye guhangana n’uwaruhungabanyiriza umutekano.
Leta Zunze Ubumwe za America, zongeye gushaka kwinjira mu gushaka umuti w’ibi bibazo, zinaherutse gusaba ibi Bihugu byombi [u Rwanda na DRC] gukura ingabo ku mipaka yabyo ziryamiye amajanja, ngo kuko zishobora gukozanyaho isaha iyo ari yo yose mu gihe hari uwakoma rutenderi.