Musanze: Imodoka yaguye hejuru y'inzu

Musanze: Imodoka yaguye hejuru y'inzu

Nov 22,2023

Imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi Fuso, yavaga i Musanze yerekeza kuri Mukungwa, yagwiriye inzu isenyuka igice kimwe, iyo modoka na yo irangirika.

Mu masaha y’igicamunsi cyo ku wa 21 Ugushyingo 2023 ubwo iyo modoka yari ivuye mu mujyi wa Musanze, yageze ahazwi nko ku Gacuri, mu Mudugudu wa Bwuzure, Akagari ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, umushoferi wari uyitwaye ngo yaba yananiwe gukata ikorosi imodoka irenga umuhanda ihita igwira inzu y’uwitwa Niyoyita iri munsi y’uwo muhanda irangirika.

Abari muri iyo modoka barimo umushoferi wari uyitwaye na kigingi, bavuyemo ari bazima icyakora shoferi akaba yakomeretse bahita bamujyana kuvurirwa ku Bitaro bikuru bya Ruhengeri.

Nta muntu iyi mpanuka yahitanye nk’uko SP Jean Bosco Mwiseneza, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru yabyemeje.