Birangiye yigereye kwa Perezida! Umugabo warahiriye kugeza ikibazo cy'umwana we kuri perezida Kagame, yamaze kugera kuri Perezidanse

Birangiye yigereye kwa Perezida! Umugabo warahiriye kugeza ikibazo cy'umwana we kuri perezida Kagame, yamaze kugera kuri Perezidanse

Nov 22,2023

Izabitegeka Innocent, umubyeyi wa Ishimwe Innocent wabonye amahirwe yo kujya muri Academy ya Bayern Munich ariko akavuga ko yarenganyijwe, yavuzeko yavuye Kacyiru kwa Perezida wa Repubulika kandi ngo babakiriye neza cyane, yavuze ko yishimye, banamubwira ko bazabahamagara mu minsi itatu.

Ku wa 17 Nzeri 2023 ni bwo kuri Stade ya Bugesera abatoza ba Bayern Munich n’abo mu Rwanda bahisemo abana 50 bazajya muri Academy ya Bayern Munich.

Nyuma yo gutoranywa bavuye mu bice bitandukanye by’igihugu habayeho kureba neza imyirondoro yabo kugira ngo harebwe niba koko bujuje ibisabwa kugira ngo bakomeze gukurikiranwa.

Uyu mubyeyi w'uyu mwana avuga uko umwana we yibwe umwanya yagize ati“Ngezeyo bambwiye ko umwana afite imyaka 10 bituma atemererwa kuko atarageza 13. Ndabaza nti ko mwampaye ubutumwa buvuga ko atanditse, iyo myaka mwayikuye he? Mu byo bantumye harimo icyemezo cyo kuva guhindurira umwana ishuri, nacyo naracyatse ariko bansaba kumusubizayo.”

Uyu mugabo yavuzeko azaruhuka abonye umwanya umwana we yatsindiye.

Mu kiganiro yagiranye na FINE FM, Izabitegeka Innocent, yagaragaje agahinda yatewe no kuba yaratanze byose kugira ngo umwana we abone amahirwe nk’abandi ariko akaba yarabuze uwamuvuganira ngo arenganurwe. Ati “Mfite ikibazo cy’uko umwana wanjye yatsindiye amarushanwa mu mupira ariko abayobozi babishinzwe bantuma ibyangombwa byose bibaho ndabishaka ndabibaha bampa na nimero nzajya mbinyuzaho none nategereje igisubizo ndakibura kandi amashuri yaratangiye kera.” “Ndasaba ko umwana wanjye arenganurwa akajya mu mwanya yatsindiye. Ndashaka ko akorera igihugu akagiteza imbere.’’

Izabitegeka avuga ko mu gihe ikibazo cye kitakemuka yakomereza no mu zindi nzego ku buryo yagera no kwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akamwereka akababaro ke.

Image