Mu gahinda kenshi umutoza wa Afurika y'Epfo yatsinzwe n'Amavubi ku munsi w'ejo yatangaje icyamushenguye

Mu gahinda kenshi umutoza wa Afurika y'Epfo yatsinzwe n'Amavubi ku munsi w'ejo yatangaje icyamushenguye

  • Umutoza wa Afurika y'epfo yavuze ko ikibuga cy'i Huye ubwatsi bwacyo bumaze imyaka irenga 20

  • Umutoza wa Bafana Bafana ntiyishimiye ikibuga cy'i Huye

  • Amavubi yatsinze Bafana Bafana yo muri Afurika y'epfo

Nov 22,2023

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo “Bafana Bafana”, Hugo Broos, ntiyishimiye gukinira mu Majyepfo y’u Rwanda nyuma yo gutakaza amanota 3 cyane ko yatsinzwe n’Amavubi ibitego 2-0.

Nyuma yo gutsindirwa i Huye,uyu mugabo wari wananenze iki kibuga mbere yavuze ko kugenda amasaha atatu bavuye ku kibuga cy’indege bitari bikwiriye muri 2023.

Yagize ati "Kugenda amasaha atatu uvuye ku kibuga cy’indege ujya kuri Stade ntabwo byagakwiriye kubaho muri 2023.Gusa ntabwo ariyo mpamvu yatumye dutsindwa."

Uyu mutoza waruhijwe muri uyu mukino wabereye i Huye,yari yanenze Stade ya Huye mbere avuga ko ishaje.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kibanziriza umukino, cyabaye ku wa Mbere, Hugo Broos utoza Bafana Bafana yavuze ko atumva uburyo bazakinira i Butare [mu Karere ka Huye] nyuma yo gukora urugendo rw’amasaha ane n’igice bavuye i Kigali, ndetse yibaza ku buryo CAF yemera ikibuga kimaze imyaka 25.

Ati “Ntabwo rwari urugendo rworoshye, nk’uko bimeze buri gihe muri Afurika. Yego, ndibaza impamvu tugomba gukinira i Butare.”

Uyu mutoza w’Umubiligi yakomeje agira ati “Icya kabiri, ubwo narebaga amashusho y’imikino y’u Rwanda na Zimbabwe ndetse no muri CAN [gushaka itike y’Igikombe cya Afurika], nabonye ikibuga kibi cyane.

Ndakeka abakinnyi barakuriye mu bintu nk’ibi. Tuzaba twiteguye umukino. Ku rundi ruhande, ku kibuga nk’iki, ikintu cyose cyaba. Ndatekereza atari ikintu kizaba ejo. Ikibuga cy’ubwatsi bw’ubukorano ntacyo gitwaye, hari icyo twakiniyeho muri Liberia [Bafana Bafana itsinda 2-1 mu gushaka itike ya CAN]. Cyari cyiza.”

“Cyari ikibuga cy’ubwatsi bugezweho kandi ntabwo twakinenze kuko cyari cyiza. Ariko hano ni ikibuga cy’ubwatsi bw’ubukorano gishobora kuba kimaze imyaka 20 cyangwa 25, ntabwo ari byiza. Ni nko gukinira ku muhanda.”

Ku rundi ruhande,Rutahizamu NSHUTI Innocent watsinze igitego cya mbere we yagize ati:“ Abafana baba bashaka intsinzi, ndishimye ko uyu munsi tubashije kubashimisha, bakoze kudushyigikira.”