Congo: Abantu 37 bapfuye ubwo bari aho batoranyirizwa mbere yo kwinjira mu gisirikare

Congo: Abantu 37 bapfuye ubwo bari aho batoranyirizwa mbere yo kwinjira mu gisirikare

  • Umubyigano watumye abantu 37 bitaba imana

Nov 22,2023

Abantu 37 bapfuye bazira umubyigano ubwo bari mu gikorwa cyo gushaka kwiyandikisha kwinjira mu gisirikali muri Repubulika ya Kongo.

Uku kwiyandikisha kwaberaga kuri sitade ya Brazzaville nk’uko byemeza n’abategetsi muri icyo gihugu.

Mu cyumweru gishize leta yari yasohoye itangazo rivuga ko iteganya kwinjiza mu gisirikari abantu 1,500 bari hagati y’imyaka 18 kugera kuri 25.

Ministiri w’intebe Anatole Collinet Makosso yavuze ko bibaje kubura abantu 37, yongeraho ko hari abandi benshi bakomeretse.

Abifuza kwinjira mu gisirikari bari basabwe guhurira kuri sitade izwi nka Michel d’Ornano uri murwa hagati.

Uwo mubyigano watangiye ubwo ikivunge cy’abantu cyageragezaga kwinjira ku ngufu muri icyo kibuga.