I Gicumbi, Umusore yateye umukobwa inda arangije arongora undi mugore ariko ibyo yamukoreye yihimura biteye ubwoba

I Gicumbi, Umusore yateye umukobwa inda arangije arongora undi mugore ariko ibyo yamukoreye yihimura biteye ubwoba

Nov 22,2023

Mu karere ka gicumbi haravugwa inkuru y'umukobwa w’imyaka 20 watwitse umugabo n’umugore bari bamaze igihe gito bashyingiranywe, aho ashinja uyu mugabo kuba yaramuteye inda.

 

Byabereye mu Mudugudu wa Rugerero, Akagari ka Gashirira ho mu Murenge wa Ruvune, mu masaha ya saa moya n’igice z’ijoro kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2023.

Amakuru dukesha abaturanyi babo ni uko uyu mukobwa yagiye gusura umusore w’imyaka 18 agezeyo asanga umuhungu yaraye ashatse undi mugore, biramubabaza, asubira ku muhanda agura lisansi abatwikira aho baryamye, barakomereka bikabije.

Bivugwa ko uyu mukobwa wakoze yari atwite inda y’uyu musore wari waramusezeranyije ko azamutunga namara kubyara, akaza gusanga yaraye arongoye undi.

Ababibonye bavuga ko umugore n’umugabo bakomeretse bikomeye; umugore yari yafwashwe n’umuriro ku bice bitandukanye by’umubiri, yahise yoherezwa ku bitaro bya Byumba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruvune, Beningoma Oscar yahamije iby’aya makuru.

Ati" Byabaye, turihanganisha abakorewe urugomo. Tuributsa abaturage ko mu gihe hari ibyo batumvikanyeho bagana inzego z’ubuyobozi zikabafasha gukemura ikibazo aho kwihanira".