Qatar yatumye habaho impinduka zikomeye ku ntambara iri kuba hagati ya Israel n'umutwe wa Hamas

Qatar yatumye habaho impinduka zikomeye ku ntambara iri kuba hagati ya Israel n'umutwe wa Hamas

Nov 23,2023

IMu gihe hamaze iminsi itari mike muri Gaza habarizwa umutwe wa Hamas abantu bapfa umusubirizo, ubu igihugu cya Qatar cyagize uruhari mu gutanga agahenge k’intambara mu rwego rwo guhererekanya imfungwa hagati ya Israel na Hamas.

Israel na Hamas ubu bamaze kwemeranya ko Abanya-Israel b’abagore n’abana bose hamwe 50, bazarekurwa mu minsi ine imirwano ikaba ihagaze muri icyo gihe, nk’ingurane ku irekurwa ry’Abanya-Palestine 150, na bo b’abagore n’abana, bafunzwe na Israel. Qatar ni yo yayoboye icyo gikorwa, yegera Israel n’Amerika ibagezaho icyifuzo cyo gushyiraho itsinda ryakora bucece kandi rishishikaye kuri icyo kibazo.

Qatar yakoze nk’umuyoboro w’ibanze ugera kuri Hamas, ariko Misiri na yo yagize uruhare muri icyo gikorwa cy’urusobe cyo kugirana ibiganiro.

Igikorwa cya mbere gikomeye cyagezweho cyabaye ku itariki ya 23 Ukwakira, ubwo Hamas yarekuraga Abanyamerika babiri b’abagore.

Uwo wabaye umushinga "w’igerageza" ("w’icyitegererezo"), nkuko uwo mutegetsi wo muri Amerika yabivuze, "wagaragaje ko icyo gitekerezo gishoboka mu ngiro".

Nyuma y’ibyo, ibikorwa byo kugira ngo harekurwe abandi benshi byatangiranye umuhate mwinshi kurushaho.

Israel yohereje nk’intumwa David Barnea, umukuru w’urwego rw’ubutasi bwo mu mahanga rwayo rwitwa Mossad, ngo agire uruhare mu biganiro mu izina rya Israel, ndetse yavuganye mu buryo buhoraho na Bill Burns, umukuru w’urwego rw’ubutasi bwo mu mahanga rw’Amerika, CIA, ku mirongo migari y’amasezerano.