Byafashe indi ntera! M23 yongeye kwisubiza agace yari yambuwe

Byafashe indi ntera! M23 yongeye kwisubiza agace yari yambuwe

Nov 23,2023

Inyeshyamba za M23 ku wa Gatatu zisubije Agace ka Mweso kari mu bilometero ijana uvuye mu Mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni nyuma y’imirwano yahuje izo nyeshyamba n’Ingabo za Leta ya Congo mu duce dutandukanye twa Teritwari ya Masisi turimo Kirenga, Kilorirwe, Kitchanga n’ahandi.

Mu itangazo M23 yashyize hanze, yagaragaje ko yamaze kwisubiza Agace ka Mweso ikirukanyemo ingabo za Leta n’imitwe bafatanyije irimo FDLR, Mai Mai, urubyiruko rwiyise Wazalendo n’abacanshuro b’abanyamahanga.

Ntacyo Leta ya Congo yigeze itangaza ku kwisubiza aka kace bikozwe na M23. Si ubwa mbere M23 igeze muri Mweso kuko no mu ntangiriro z’uyu mwaka yahafashe ariko ikaza kuhasubiza ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zoherejwe guhagarara hagati y’impande zirwana muri Congo.