M23 yigambye ko yahanuye Drone ya FARDC yakoreshwaga mu bikorwa by'ubutasi
Nov 24,2023
Mu gihe umutwe wa M23 uhanganye bikomeye n'ingabo zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kuri uyu wa Gatanu uyu mutwe watangaje ko Ingabo zawo zahanuye indege nto y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yakoreshwaga mu buryo bwo gutata.
Amakuru avugako iyi drone yafashaga FARDC mu butasi, ikaba yahanuriwe muri Masisi, aho M23 na FARDC baramukiye barwana. Impande zombi kuva mu masaha y’igitondo zari zikomeje imirwano aho yaberaga mu duce twa Karenga na Kilorirwe no mu nkengero zaho.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yemeje iby'ihanurwa ry'iyi ndege nto itagira umupilote ya FARDC. Yavuze ko Ingabo z’umutwe ayoboye zayihanuye ubwo zarimo zirwanaho ariko zinarinda abasivile.
Yakomeje avuga kandi ko M23 yamaze gufata ingamba zigamije gushyira iherezo ku bikorwa by’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ashinja gusenya ibikorwa remezo bitandukanye.