Abasore: Dore umukobwa ukwiriye kugendera kure mu rukundo kuko ntimuzashobokana
Akenshi iyo umusore ari kurambagiza umukobwa yifuza ko bazabana, hari ibintu runaka aba yarashyizeho yumva uwo mukobwa agomba kuba yujuje. Menya bimwe mu biranga umukobwa uzakugora igihe mwashakanye.
Hari ubwo rero ushobora gusanga yujuje bimwe ushaka ariko hakaba ibye byihariye agaragaza ukabyirengagiza nyamara uba ugomba kuba maso. Dore bimwe mu bintu ugomba kugiraho amakenga igihe ubibonye ku mukobwa wifuza kuba yakubera umufasha:
1.Umukobwa cyangwa umugore utazi gufata icyemezo
Bene uyu usanga yicara ahindagura akazi nta mpamvu cyangwa gahunda mwagiranye ukumva ngo zirahindutse nta mpamvu ifatika. Hari uwo uzumva avuga ngo ndabirambiwe, undi ngo ntabyishimiye agahora muri urwo. Uwo uzamenye ko no mu rugo ari uko azaba ameze nyamara muzaba mukeneye ko mushyira hamwe mugafata ibyemezo bitajejenjetse kugira ngo mugire aho mugera.
2. Umukobwa cyangwa umugore ugira ishyari no gufuha bikabije
Hari ubwo umukobwa mukundana agufuhira cyane ukagira ngo ni ukugukunda cyane ariko uzitonde urebe niba bivanze n’ishyari bizaba ari ikibazo. Ugasanga inshuti yawe cyangwa umuvandimwe aragusuye ukabona ko atabyishimiye ndetse ukabona ko atanifuza ko mumuzimanira.
Ni uburenganzira bw’umuntu gufuha cyangwa kugira ishyari ariko iyo bikabije biba ari ikibazo gishobora no gutuma urifite atabasha kubaka ngo bireme.
3. Uwo mutumva kimwe ibyo gutera akabariro n’urubyaro
Urubuga Women Resources ruvuga ko umugore uzumva avuga ngo umugabo ntiyaza ngo ambwire ngo dutere akabariro ntabishaka, wamwereka abana wifuza ko muzabyara ukumva ntashaka ko muhuza ikiganiro, bizaba binagoranye ko mwabana neza. Muzahora mushyamiranye mupfa akenshi kudahuza ibitekerezo ku bintu runaka.
4. Umukobwa udakunda inshuti zawe
Hari umukobwa uzabwira ngo musohokane yabona ko muri kumwe n’inshuti zawe akabyanga kuko hari zimwe muri zo atiyumvamo. Burya ngo inshuti mubanye uba ufite impamvu wazihisemo kandi aba yarasanze muziranye. Igihe rero ashaka kuzigucaho biba bigoye ko muzahuza no mu buzima busanzwe.
5. Ugerageza kuguhindura
Umugore utishimira uko umeze, isura yawe, amateka yawe, imirire yawe n’indi myitwarire yawe idasanzwe ibangamiye abandi mugendana ugasanga arashaka ko uhinduka uko we ashaka, ntimuba muzabana byoroshye. Umugore ukubonyeho agakosa akwiye kukubwira mu kinyabupfura aharanira ko umugabo we atagaragara nabi ariko nabwo ntabikore nkubwira akana gato.
6. Utubaha ababyeyi
Nuba utereta umugore cyangwa umukobwa ngo muzabane ugasanga ntiyubaha ababyeyi be, mbese ntakozwa igitsure cy’ababyeyi be burya nawe ni ko aba azagufata. Niba witeguye kubyihanganira uzakomeze urugendo.
7. Ashaka ko ibintu bikorwa mu buryo bwe
Umukobwa w’intagondwa uhora udashaka ko musangira ibitekerezo akumva ko byose bikorwa uko abishaka, uba ugomba kwitondera gufata umwanzuro wo kubana nawe ubuzima bwose usigaje.
8. Ureba inyungu z’ibintu
Umukobwa uzagukunda kubera ibyo umuha, burya urukundo rwe rugenda rugabanuka uko nabyo bigabanuka rukaniyongera igihe byiyongera. Nubona ari uko agukunda uzamenye ko no mu rugo rwanyu ari ko azagukunda. Ubwo rero uzibaze igihe bizaba byashize uko muzarebana.