Uganda: Imana imwakire mu bayo! Umupadiri yakoze impanuka ikomeye ahita apfa

Uganda: Imana imwakire mu bayo! Umupadiri yakoze impanuka ikomeye ahita apfa

Nov 28,2023

Nyiricyubahiro Fr. Dr. Lawrence Yawe Mudduse wabaye umupadiri muri paruwasi ya Kiyinda Mityana ndetse akaba n’umwarimu wa tewologiya muri Seminari Nkuru ya Mutagatifu Pawulo Kinyamatsika i Port Port mu gihugu cya Uganda, yapfuye azize impanuka y’imodoka.

Ubwo Fr. Dr. Lawrence Yawe Mudduse yari avuye mu birori byo kwibuka, byabereye i Mityana, yerekeza i Port Port, imodoka yari arimo nib wo yakoze impanuka, iyi modoka ya Suzuki ifite nimero ya UAW 369C, ikaba yabonetse bitunguranye yangiritse , nkuko byafashwe mu mashusho y’aho impanuka yabereye.

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, abashinzwe umutekano wo mu muhanda by’umwihariko ku byerekeye impanuka bari bataratanga ibisobanuro ku mugaragaro ku bijyanye na yo.

Joseph Ssendawula umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yababajwe n’urupfu rw’uyu mupadiri aho yagize ati"Muri rusange, yakoreye Umwami n’umwete, ubwitange, n’ubutwari. Yahagurukiye akarengane, abwiriza ubutumwa bwiza mu buryo bwuzuye, kandi yishimira ubupadiri. Abamarayika bakwakire! RIP nyiricyubahiro Fr. Lawrence Yawe Mudduse. ”

Umuryango w’Abagatolika muri Uganda wababajwe no kubura umuyobozi wari ukunzwe kubera ubwitange no mu kwizera nibyo yagezeho mu myaka ye yose y’ubupadiri.