Abahanzikazi babiri bakunzwe cyane mu Rwanda no mu Burundi, bagiye gutaramira i Bujumbura

Abahanzikazi babiri bakunzwe cyane mu Rwanda no mu Burundi, bagiye gutaramira i Bujumbura

Nov 28,2023

Itsinda ry’abahanzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana rya ‘Dorcsa na Vestine’ rigiye kwizihiza Noheli n’abakunzi baryo b’i Bujumbura mu gihugu cy'u Burundi mu gitaramo giteganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2023.

 

Ni igitaramo cya mbere aba bahanzikazi bagiye gukorera hanze y’u Rwanda bikaba byitezwe ko kizabera mu Mujyi wa Bujumbura.

Iki gitaramo cyemejwe nyuma y’uko muri Gicurasi 2023 byatangajwe ko aba bahanzikazi bari mu myiteguro yo kujya gutaramira muri Canada.

Ku rundi ruhande ‘Dorcas na Vestine’ bagiye gutaramira i Bujumbura nyuma y’umwaka bakoze igitaramo cyo kumurika album yabo ya mbere bise ‘Nahawe ijambo’, yagiye hanze mu Ukuboza 2022.

Ni album yamurikiwe mu gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Kigali, iyi ikaba iriho indirimbo zakunzwe cyane nka ’Nahawe ijambo’, ’Papa’, ’Si Bayali’, ’Isaha’ n’izindi.

Kuva batangiye umuziki kugeza uyu munsi, iri tsinda ni rimwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana cyane ko bari no mu bahatanira igihembo mu Isango na Muzika Awards.