APR FC yatsinze Sunrise ihita ifata umwanya wa mbere by'agateganyo

APR FC yatsinze Sunrise ihita ifata umwanya wa mbere by'agateganyo

Nov 29,2023

Ikipe ya APR FC yatsinze Sunrise FC igitego 1-0 iyisanze ku kibuga cyayo i Goligota,ihita ifata umwanya wa mbere muri shampiyona y’igihugu.

Uyu mukino w’ikirarane,APR FC yawukinnye ibizi neza ko niwutsinda irafata umwanya wa mbere,birangira ibigeze.

Igitego cya APR FC cyatsinzwe na Victor Mbaoma ku munota wa 82 kuri penaliti nyuma y’aho Mugisha Gilbert yinjiye mu rubuga rw’amahina, agushwa na myugariro wa Sunrise FC.

Victor Mbaoma yatsinze igitego cya munani muri Shampiyona,nyuma yo gutsinda iyo penaliti yishimira igitego mu buryo buzwi kuri Cristiano Ronaldo, "Siuuuuu"!

Impinduka zabaye muri uyu mukino nuko Niyomugabo Claude ariwe wabaye kapiteni wa APR FC kuko Ombolenga Fitina usanzwe kuri izi nshingano yatangiye ku ntebe y’abasimbura

Nyuma yo gutsinda uyu mukino,APR FC yahise ijya ku mwanya wa mbere nyuma y’imikino 11.

Urutonde:

1. APR FC 25 Pts

2. Musanze FC 23 Pts

3. Police FC 22 Pts

4. Rayon Sports 20 Pts

5. KIYOVU Sports 16 Pts