Sobanukirwa byinshi ku mukondo, imitere yawo n'icyo iyo miterere isobanuye ku buzima bwawe

Sobanukirwa byinshi ku mukondo, imitere yawo n'icyo iyo miterere isobanuye ku buzima bwawe

Nov 30,2023

Abahanga bavuga ko hari ibice bimwe na bimwe by’umubiri wacu biba bifitanye isano ikomeye n’imiterere yacu cyangwa na kamere yacu, aha rero tugiye kurebera hamwe imiterere ya buri muntu bitewe n’uko umukondo we uremye cyangwa se umeze.

Uburyo bwo kureba imwe mu myitwarire y’umuntu runaka hakoreshejwe kurebera ku miterre y’umukondo we bwagiye bukoreshwa kuva cyera cyane nk'uko bitangazwa n'ikinyamakuru huffingtonpost.

Dore imiterere 7 y'imikondo nicyo isobanuye ku muntu:

1. Abantu bafite umukondo wiburungushuye ukoze nk’ikizeru kandi utebeyemo imbere

Abantu bafite umukondo umeze gutya bahorana ibyishimo, bifuza buri gihe ko gahunda zabo zigenda neza gusa bigatuma babaho bishimye, aba ngo n’iyo bahuye n’ibyago cyangwa amakuba bakora akazi kabo baseka  ntibakunda kugaragaza umubabaro mu bandi, bahorana icyizere cy’ejo hazaza.

2. Abantu bafite umukondo munini cyane ariko urimo imbere

Abantu bafite umukondo umeze gutya bagaragara nk’abantu basobanutse kandi bagira Ubuntu cyane, iyo bafite ibyo batanga ntibita ku mubare wabyo batangana umwete wabo wose, bagira umutima wo gufasha buri wese uri mu kaga, bazwiho gukemura amakimbirane mu bwitonzi n’ubushishozi buhambaye.

3. Abantu bafite umukondo utebeyemo gacye cyane

Ubushakashatsi bwerekanye ko aba bantu bagira ibanga mu buzima bwabo, ikindi ntibakunda kwinjira mu buzima bw’undi muntu ngo bifuze kumenya byinshi kuri bagenzi babo, ibyo babonye ni ibyo, mu miterere yabo ntibizera umuntu uwo ari we wese babonye.

4. Abantu bafite umukondo uje imbere 

Abantu bafite umukondo umeze gutya, bahora batuje kandi bakunda gutekereza cyane, barikunda bishyira imbere muri byose, baba bashaka kugaragara cyane kandi mu rukundo bakunda kibaza ibibazo byinshi kuko bibagora guhitamo uwo bakundana kuko bifuza umukunzi umeze nka bo, wiyumva nkuko biyumva.

5. Abantu bafite umukondo munini utebeyemo ariko ureba hejuru

Bene aba bantu baba baravutse neza cyane, bishimira kubaho mu buzima bwabo, bahorana imbaraga zo gukora kandi bakunda guhanga udushya mu buzima bwabo, mu mibereho yabo baba bafite intego y’ibanga mu mutima bifuza kugeraho.

6. Abantu bafite umukondo munini utebeyemo ariko ureba hasi

Aba bo bahorana imbaraga nke mu buzima bwabo batandukanye n’abo tumaze kuvuga haruguru, gusa nubwo bagaragaza imbaraga nke, bagir ubwenge bwinshi, ibintu byabo babikorana imbaraga nke ariko biba birimo ubwenge, ubuke bw’imbaraga bagira rero ngo bub bwashiriye mu gutekereza ibintu by’ubwenge bigatuma imbaraga z’umubiri ziba nke ariko bafite ibitekerezo bizima.

7. Abantu bafite umukondo utazuye ukuntu ukoze nk’inyuguti ya K icuritse

Abantu bafite uyu mukondo bakunze kuba bake cyane ku isi gusa abameze batya bakunda gukorera gahunda zabo mu bwihisho, ntibakunda kujya ahagaragara ndetse n’ibindi bikorwa bibashyira ku karubanda ntibabyifuza, bikundira kuba mu bwihisho gusa.

Tags: