U Rwanda rwazamutse imyaka 7 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA

U Rwanda rwazamutse imyaka 7 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA

Dec 01,2023

Ikipe y’Igihugu "AMAVUBI" yazamutseho imyanya 7 ku mwanya ngarukakwezi rwa FIFA nyuma yo gutsinda South Africa, no kunganya na Zimbabwe.

Ikipe y’u Rwanda yazamutse imyanya irindwi ku rutonde rwa FIFA, iba iya 133 ku Isi na 40 muri Afurika nyuma yo kwitwara neza mu mikino ibiri ibanza yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Amavubi yanganyije na Zimbabwe 0-0 mu mukino wa mbere wo gushaka itike y’igikombe cy’isi wabereye i Huye.

Nyuma y’aho,yatsinze Afurika y’Epfo ibitego 2-0 bya Nshuti na Mugisha Gilbert iyi akaba ari imwe mu mpamvu zayizamuye.

Ku isi, ikipe ya Mbere mu mupira w’amaguru ni Argentina,ikurikiwe n’Ubufaransa,Ubwongereza,Ububiligi na Brazil.

Ikipe ya Comoros niyo yazamutse cyane kurusha izindi ku isi aho kuri ubu iri ku mwanya wa 119.Yzamutseho imyaka nyuma yo gutsinda Central African Republic na Ghana.

Tags: